MTN yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’abahanzi ku mikoreshereze y’ibihangano byabo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 Kamena 2020 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU) yerekeye gukoresha ibihangano by’abahanzi mu buryo bukurikije amategeko.

Aya masezerano y’imyaka itatu agaragaza ko MTN Rwanda izajya yishyura muri RSAU amafaranga angana na 12% ku ndirimbo umukiliya wayo akoresha yumvisha abamuhamagara, Caller Tunes ndetse n’ibihumbi 100 Frw ku gikorwa runaka (event) yakoreshejemo ibihangano.

Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi, Charles Kwitonda, yavuze ko ibyo biciro babyemeranyijeho muri ayo masezerano bagendeye ku rutonde rw’ibiciro rusanzwe ruhari n’ibiganiro bagiranye.

Ati “Igihangano cy’umuhanzi cyakoreshejwe na MTN cyangwa se abakiliya bayo muri Caller tune twebwe nka Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi twagendeye ku rutonde rw’ibiciro twari dufite ariko tunagirana ibiganiro twemeranya ko kuzajya batwishyura 12% y’amafaranga binjije kuri buri ndirimbo [….] ku gitaramo kimwe ho ni ibihumbi 100 Frw.”

RSAU ngo igira abakozi bitabira ibitaramo bakamenya indirimbo zakoreshejwemo na ba nyirazo kugira ngo ya mafaranga azabagereho.

Uwitonze Clémentine uzwi nka Tonzi yavuze ko iyo ibigo byitabira kwishyura ibihangano by’abahanzi bikoresha hari urwego aba ariho mu bukungu abikesha album zirindwi yakoze.

Ati “Turashimira MTN ko bafashe iya mbere kumva ko umuhanzi akwiye kugira umusaruro akura mu gihangano cye kandi bazadufasha kubigeraho.’’

RSAU yashimiye MTN kuba ikigo cya mbere cyiyemeje kubahiriza itegeko ryo mu 2009 ryerekeye kurengera umutungo mu by’ubwenge.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yavuze ko bishimiye kuba aba mbere mu kuzirikana imbaraga z’abahanzi.

Ati “Twishimiye kuba aba mbere mu gufatanya na Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi kugira ngo tugire uruhare mu kuzamura no guteza imbere abahanzi mu Rwanda. Turashimira urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku bwo gushyiraho uburyo bwo kuzirikana imbaraga z’abahanzi.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisenge, ahereye ku masezerano yari amaze gusinywa yavuze ko hari n’abandi bakoresha ibihangano mu bucuruzi cyangwa kwidagadura bikabagirira inyungu ariko ntizigere ku bahanzi.

Yatanze urugero ko mu bihe bya ‘Guma mu rugo’ abantu bafashijwe n’ibihangano ntibagire irungu ariko abahanzi bisa n’aho ahandi bakura amafaranga hose hahagaze kubera COVID-19 ntibigire icyo bibamarira, asaba inzego bireba kubafasha kwishyuza n’ubundi buryo nka ‘downloads’.

MTN Rwanda yashimiye Urwego Ngenzuramikorere, RURA n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, byatekereje ku burenganzira bw'abahanzi
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yavuze ko bishimiye kuba aba mbere mu kuzirikana imbaraga z’abahanzi
Tonzi yavuze ko imiterere y’isoko yatumye ibihangano bitabateza imbere uko bikwiye
Amasezerano hagati ya Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi na MTN Rwanda azamara imyaka itatu
Intore Tuyisenge yavuze ko abahanzi bamerewe nabi kandi ibihangano byabo bikoreshwa mu buryo bwakabaye bwarabahaye amafaranga abatunga mu mezi agera kuri atatu bamaze badakora kubera COVID-19
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi (RSAU) yerekeye gukoresha ibihangano by’abahanzi mu buryo bukurikije amategeko
Ku mpande zombi bishimiye kuzirikana no guha agaciro ibihangano by'abahanzi b'Abanyarwanda
Indirimbo ya Caller Tune izajya yishyurwa 12% naho igikorwa cyakoreshejwemo ibihangano cyishyurwe ibihumbi 100 Frw

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .