00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yahembye abatsinze muri ‘Twika kuri Ayoba’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, yatanze ibihembo bingana na 1.200.000 Frw ku bagaragaje impano kurusha abandi mu mbyino no kuririmba binyuze mu irushanwa ryiswe ‘Twika kuri Ayoba’.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 12 Nzeri 2021, ni bwo binyuze ku ISIBO TV mu kiganiro ‘The Choice Live’ hahembwe abanyempano batatu bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Mu cyiciro cy’ababyinnyi, umwanya wa mbere wegukanywe na Niyigaba James wahawe ibihumbi 100 Frw. Umwanya wa Kabiri wegukanywe n’itsinda ryitwa Grand Afro ryahembwe ibihumbi 200 Frw mu gihe uwa mbere wahawe Shyaka Justin wegukanye ibihumbi 300 Frw.

Mu cyiciro cy’abaririmbyi uwitwa Chris Derrick ni we wabaye uwa gatatu, ahabwa ibihumbi 100 Frw. Ku mwanya wa kabiri haje Evangeliste Ndizeye wegukanye ibihumbi 200 Frw, mu gihe uwa mbere yabaye Karren Keddy wahawe ibihumbi 300Frw.

Umuyobozi wa ISIBO TV, Ndayishimiye Samson, yabwiye IGIHE ko bishimiye uburyo iri rushanwa ryagenze ndetse bifuza ko ryahoraho.

Ati “Nibaza ko byagenze neza kandi buri wese yabibonye. Tugiye kuganira na MTN ku buryo byaba ibintu bihoraho.”

Iri rushanwa ryatangiye muri Kanama uyu mwaka ryabaye ku bufatanye bwa ISIBO TV na MTN Rwanda.

Ayoba ni application ifasha umuntu uyikoresha guhererekanya amakuru, amashusho n’ibindi biganiro kandi nta kiguzi.

Gukoresha Ayoba ikunze kwitwa ‘App ifite byose’ bisaba kujya muri telefoni yawe aho usanzwe ukorera ‘download’ ya application, ubundi ukayishakisha.

Ayoba yatangijwe muri Gicurasi 2019, ubu ifite abayikoresha buri kwezi barenga miliyoni umunani.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko na Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke
Mu cyiciro cy’abaririmbyi uwitwa Chris Derrick niwe wabaye uwa gatatu ahabwa ibihumbi 100 Frw
Wibabara Gisele Phanny wari uhagarariye MTN Rwanda ahemba uwabaye uwa mbere mu kuririmba
Clapton Kibonke ahemba uwabaye uwa kabiri mu baririmbyi
Niyigaba James wabaye uwa gatatu mu babyinnyi
Samson Ndayishimiye, umuyobozi wa Isibo TV
Phil Peter ni we wari uyoboye iki kiganiro
Itsinda ry'abasore babiri ryegukanye umwanya wa kabiri mu babyinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .