00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yungutse miliyari 4.1 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2022

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 May 2022 saa 07:36
Yasuwe :

Ikigo cya mbere mu Rwanda muri serivisi z’itumanaho, MTN Rwanda, cyatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka cyungutse miliyari 4.1 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, gusa iyo nyungu yagabanyutseho 39.6% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Iki kigo cyatangaje ko kugeza ku wa 31 Werurwe 2022, amafaranga yavuye muri serivisi itanga yazamutseho 24.5% igera kuri miliyari 50.9 Frw, inyugu mbere yo kwishyura imisoro no kubara ugutakaza agaciro k’ifaranga azamukaho 15.7%, agera kuri miliyari 24.7 Frw.

Umuyobozi ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko urwunguko rwabonetse kugeza ku wa 31 Werurwe 2022 rugaragaza umwaka mwiza muri serivisi iki kigo gicuruza.

Yakomeje ati "Gukomeza kwishyura amafaranga y’uburenganzira bwo gukorera mu gihugu mu myaka 10 bwongerewe igihe mu mwaka ushize, byagabanyije 39.6% by’inyungu yacu nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 4.12 Frw, ariko dutewe imbaraga n’izamuka ry’urwunguko n’umusanzu wa gahunda yacu yo gukoresha neza umutungo, ibintu dutekereza ko bizakomeza kuzamura inyungu yacu."

MTN Rwanda irimo kwishyura miliyoni $91.4 zo kugura uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Ubwo yari isanganywe bwarangiye ku wa 30 Kamena 2021, ubushya butangira kubahirizwa ku wa 1 Nyakanga 2021. MTN Rwanda yishyuye 70 ku ijana by’ariya mafaranga (agera kuri miliyari 64 Frw), mu gihe 30% asigaye agomba gutangwa mbere ya Nyakanga 2022.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko inyungu yabonetse ishimishije nubwo ari ibihe bitoroshye mu bijyaye n’ubucuruzi.

MTN Rwandacell Plc yatangaje ko muri ayo mezi atatu, yabashije kongera abakiliya bayo bakoresha serivisi z’amajwi ho 306,000 bagera kuri miliyoni 6.5 kugeza ku wa 31 Werurwe 2022, bingana n’izamuka rya 5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2021.

Ni mu gihe abakoresha serivisi za internet biyongereyeho ibihumbi 453 bagera kuri miliyoni 2.2 bingana n’izamuka rya 26.3% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

MTN Rwanda yanatangaje ko binyuze mu kigo yashinze gitanga serivisi z’imari, Mobile Money Rwanda Ltd, yakomeje kuzamura inyungu ho 12.1%, ku buryo izo serivisi zikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 3.8, bingana n’izamuka rya 12.1%.

Iyi serivisi yazamuye inyungu ho 24.5% igera kuri miliyari 50.9 Frw.

Urebye serivisi z’ingenzi iki kigo gitanga, inyungu iva muri serivisi z’amajwi yazamutse 11.7%, iva muri internet izamuka 13.8% naho iyavuye muri mobile money izamukaho 54.5%.

Abafatabuguzi babarwa ku murongo wa MTN Rwanda mu buryo bw’amajwi ni ababa barawukoresheje mu minsi 90 ishize, mu gihe mu bijyanye na internet habarwa iminsi 30 ishize.

Urebye ku isoko ry’itumanaho mu gihugu, MTN Rwanda yihariye 64.6%, aho iryo janisha ryazamutseho 2.4 ku ijana.

Biteganywa ko abanyamigabane ba MTN Rwanda bazahabwa Frw 4.98 ku mugabane, azemezwa n’inama y’inteko rusange izaba ku wa 2 Kamena 2022. Bazahabwa miliyari 6.7 Frw, zihwanye na 30% by’inyungu ya nyuma yo kwishyura imisoro, yabonetse mu 2021.

Iki kigo kibara umutungo mbumbe wa miliyari 408.9 Frw.

Gikorera mu bijyanye n’itumanaho mu Rwanda guhera mu 1998.

MTN Rwanda ikomeje kuzamura inyungu yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .