00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yongereye ingano ya “bundles” za 4G ku giciro gisanzwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yongereye ingano ya “bundles” za internet ya 4G ku bakiliya bayo, ziva kuri 4 GB ku 5.000 Frw na 12 GB ku 10.000 Frw zigera kuri 7 GB na 30 GB nta gihindutse kuri ibyo biciro.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, hasobanuwe ko iyo pack ya internet iboneka umukiliya anyuze kuri *345# agahitamo 4.

Umuyobozi ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda,Yaw Ankoma Agyapong, yatangaje ko bitewe n’uko internet ikenewe muri ibi bihe kuba hashyirwaho uburyo abakiliya barushaho kuryoherwa nayo bitakiri iby’agaciro gusa ahubwo ari ngombwa.

Yagize ati “Imyaka ibiri ishize yagaragaje kurushaho uko imikorere myiza ya internet ari ikintu nkenerwa, ku buryo kurushaho kunoza uko yagera ku bayikeneye bitakiri iby’agaciro gusa ahubwo bikenewe. Kuri MTN dukomeza kugenzura ko agaciro n’ubushobozi bwo kuba buri wese yayigondera bijyana. Uku kongera ingano ya “bundles” za 4G biratuma abakiliya bacu babasha kubona uburyo bwisumbuye bwo gukoresha internet.”

Abakiliya bafite telefoni za 4G batabasha gukoresha serivisi ya 4G kuri MTN basabwe guhamagara ku *456*1# bakareba niba Sim Card zabo ziyemerewe.

Abafite telefoni ziyikoresha ariko Sim Card zabo zikaba zitayemerewe bashobora kugana Service Center ya MTN ibegereye bagakorerwa “sim swap” ku buntu.

Abafite Sim Card na telefoni zemerewe serivisi ya 4G ariko ikaba idakora bashobora kunyura muri settings ya telefoni bakemezamo 4G cyangwa 4G LTE bagendeye ku buryo bubayobora basanga kuri http://www.mtn.co.rw/4G-settings .

Abakiliya bakoresha telefoni zitabasha gukoresha 4G bo bashobora kuzijyana kuri service center ya MTN bakongeraho amafaranga bagahabwa izibasha kuyikoresha.

MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998 itanga serivisi zo guhamagarana no kwandikirana ubutumwa bugufi. Yagiye yongeramo iza internet, guhererekanya amafaranga n’izindi.

Kugeza ubu MTN igera mu gihugu hose ku kigero cya 99%, ikaba ikoreshwa n’abasaga miliyoni enye.

MTN Rwanda yongeye ingano ya “bundles” za 4G ku giciro gisanzwe
Pack yavuye kuri 4 GB ku 5.000 Frw na 12 GB ku 10.000 Frw igera kuri 7 GB na 30 GB nta gihindutse kuri ibyo biciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .