MTN Rwanda yijeje abakiliya ibishya byinshi nyuma yo kwegukana igihembo muri Business Excellence Awards

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yatangaje ko mu 2020 izarushaho guteza imbere ikoranabuhanga rizafasha Abanyarwanda kwishyura ibicuruzwa bitabasabye gutwara amafaranga mu ntoki, kwizigamira no kwiguriza bagakora imishinga iciriritse bifashishije telefoni ngendanwa.

Kuwa 31 Mutarama 2020, nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku nshuro ya karindwi cyahembye abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka 2019, mu bihembo bizwi nka Business Excellence Awards bya 2019.

Mu bihembo icyenda byatanzwe mu byiciro bitandukanye, MTN Rwanda yahawe icy’ikigo cyagaragaje udushya mu byo gikora mu 2019.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi n’ibindi bikorwa muri MTN Rwanda, Kagame Chantal, yabwiye IGIHE ko icyo gihembo bagikesha ikoranabuhanga bazanye ryafashije abantu kugura amatike, guhaha no kwishyura ibyo baguze mu imurikagurisha rya Made in Rwanda 2019.

Yagize ati “Mbere abantu bakoreshaga udupapuro nyuma yaho haza kwifashishwa amakarita. Twaje kuzana igisubizo mu imurikagurisha ryabaye mu 2019, umukiliya ashobora kugura itike ye yicaye mu rugo akayibona ku butumwa bugufi akishyura na Mobile Money bitamugoye akaba ari nayo anakoresha kwinjira mu imurikagurisha.”

Icyo gihe kandi abamurika bose bari bafashijwe kugira Konti ya Mobile Money bishyurirwaho izwi nka MoMo Pay aho umukiliya yishyura bitamusabye amafaranga mu ntoki kandi nta yo kubikuza aciwe. Ni ikoranabuhanga ryafashije abitabiriye Made in Rwanda Expo ya 2019, abayiteguye ndetse n’umudendezo yabayemo.

Iryo tumanaho ryoroheje ibintu ku buryo byari byoroshye kumenya abaguze amatike, abitabiriye imurikagurisha n’abatabashije kuza umunsi runaka, ku buryo byoroheraga n’abategura guteganya ko bazagira abantu benshi undi munsi bakurikije abaguze amatike.

Chantal Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2020, MTN Rwanda itazibanda gusa ku gutanga serivisi zo kwitaba no guhamagara cyangwa gukoresha internet gusa nkuko imaze iminsi ibitangiye, ahubwo ko izakomeza gutanga ibisubizo birambyemu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda ikoresheje ikoranabuhanga.

Ati “Twabitangiye umwaka ushize mu imurikagurisha, turashaka kubitwara mu bwikorezi, ahantu hose abantu bakenera kwinjira, mu bitaramo n’ahandi hose.”

Muri uyu mwaka avuga ko bazegera abantu b’ingeri zitandukanye hagamijwe kumenya aho bafatanya mu iterambere. Harimo ibigo by’amashuri, abagitangira ubucuruzi buciriritse bataragira ubushobozi bwo kwaka inguzanyo muri banki n’abandi.

Muri rusange MTN Rwanda ikomeje mu cyerekezo cyayo cy’uko Umunyarwanda abonera serivisi zose kuri telefoni ye ngendanwa. Kimwe n’iryakoreshejwe mu imurikagurisha, ni ikoranabuhanga rikora kuri telefoni ngendanwa iyo ariyo yose bidasabye ko umuntu aba afite smartphone.

Sosiyete MTN Rwanda ifite ubunararibonye bw’imyaka igera kuri 22 imaze itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda. Izwi muri serivisi zo guhamagara, internet, kwishyurana hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money n’ibindi byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

MTN Rwanda ni yo yatangije gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza telefoni mu gihugu hose. Kuwa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda Challenge, maze ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigurira hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kugendana n’ibigezweho.

Ubwo Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb. Gatete Claver yashyikirizaga igihembo MTN Rwanda nk'ikigo cyagaragaje agashya mu byo gikora mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .