MTN Rwanda yakuyeho ikiguzi ku mbuga zimwe zifasha abantu guhahira kuri internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufasha abaturarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, MTN Rwanda yashyizeho poromosiyo y’iminsi mikuru, ikuraho ikiguzi cyo gukoresha imbuga nyarwanda za internet zicuruza ibintu bitandukanye.

Mu Rwanda hamaze guhangwa imbuga za internet zitandukanye zigurishirizwaho ibicuruzwa, umuguzi bikamusanga mu rugo atavuye aho ari.

Ni uburyo bwarushijeho gukenerwa cyane muri uyu mwaka ubwo icyorezo cya Coronavirus cyakazaga umurego, hirindwa ibyago byo kuba abantu bahurira mu ruhame bakanduzanya icyorezo.

Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe Ubucuruzi, Ndoli Didas, yavuze ko iyi poromosiyo igamije gukundisha abaguzi ibyiza byo guhahira kuri internet, by’umwihariko mu minsi mikuru isoza umwaka no guteza imbere ubucuruzi nyarwanda.

Aganira na Royal FM yagize ati “Turi gushishikariza abantu kumva ko bashobora guhahira kuri internet. Icyo MTN ishaka ni ugushyigikira udushya twahangiwe iwacu, aba bantu bafite imbuga za internet zigurishirizwaho ibicuruzwa ni abacu, bari mu bucuruzi buciriritse, ni uburyo bwo kubateza imbere ariko no gushishikariza abaturage kumenyera guhahira kuri internet.”

Ndoli yavuze ko hari abashobora kuba batinya guhahira kuri izo mbuga kubera ko bacibwa amafaranga iyo bazigiyeho. Kuri iyi nshuro, amaguriro nyarwanda yo kuri internet ari gukorana na MTN Rwanda, kuyasura nta kiguzi gisabwa.

Ati “Tuje kubafasha kuba bagera kuri izo mbuga nta mafaranga baciwe, bahahe ubucuruzi butere imbere. Muhahire kuri internet mubungabunge ubuzima bwanyu kuko Coronavirus iracyahari. Kuki ushaka kujya mu iduka kandi ibyo ujya guhagaga bishobora kugusanga mu rugo?”

Mu gihe umuntu ahahiye kuri internet akoresheje MTN Rwanda ku buntu, nta giciro cyo kumugezaho ibyo yaguze asabwa.

Amaguriro yo kuri internet asaga 40 ni yo yagaragajwe nk’ari gukorana na MTN Rwanda muri iyi poromosiyo y’iminsi mikuru.

Guhahira ku mbuga za internet hifashishijwe MTN Rwanda byagizwe ubuntu muri ibi bihe by'iminsi mikuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .