MTN Rwanda yahaye mudasobwa 24 ishuri rya St Bosco Kamonyi na GS Kanyanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2018 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yahaye ibigo by’Amashuri bya St Bosco Kamonyi na GS Kanyanza yo mu karere ka Muhanga, mudasobwa 24 zizafasha mu kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga.

Iki gikorwa cyabaye ku itariki 12 Nzeri 2018, kiri muri gahunda yatangijwe n’iyi sosiyete ibinyujije muri MTN Foundation yihaye intego yo guteza imbere ubukungu, ikoranabuhanga n’ubuzima.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe imibanire n’ibindi bigo muri MTN Rwanda, akaba ari nawe uyobora MTN Foundation, Alain Numa yavuze ko ibikorwa byinshi bakora biba bigamije gushimira Abanyarwanda uburyo bakorana n’iyi sosiyete.

Ati “ Ni gahunda tuba dufite yo kugira ngo twegere ndetse tunashimire Abanyarwanda, dukoresheje inyungu tuba twarabonye”.

Yakomeje akangurira Abanyarwanda kwishyira hamwe bagatekereza imishinga ifitiye inyungu igihugu, ubundi bakayigeza kuri MTN Foundation igatoranyamo ishobora guterwa inkunga.

Nyiratunga Ritha uri mu kanama ngishwanama ka MTN Foundation, yavuze ko bishimira kuba bahabwa amahirwe yo guhitamo ibikorwa biterwa inkunga, kandi baba bari mu mwanya mwiza wo kumenya ibikenewe bagendeye kuri gahunda y’igihugu.

Yakomeje avuga ko mu bikorwa bitaho cyane harimo ibirebana n’uburezi, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Abanyeshuri biga muri ibi bigo byahawe mudasobwa babyishimiye bavuga ko zizabafasha mu myigire yabo, bakaba bagaragaje ibyishimo byabo binyuze mu mbyino n’indirimbo.

Iyi gahunda yageze mu gihugu hose, izakomereza muri ES Bumbogo mu karere ka Gasabo na GS Butamwa muri Nyarugenge, ari natwo turere twari dusigaye.

MTN Foundation yatangiye mu 2010, ishyirwamo amafaranga angana na 1% by’inyungu MTN Rwanda iba yabonye ku mwaka.

MTN Rwanda yahaye mudasobwa amashuri abiri yo mu Karere ka Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza