MTN Rwanda yahagaritse kwamamaza ibikorwa byayo, ibisimbuza ubutumwa ku kwirinda COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri kitazamamaza ibikorwa byacyo, ubushobozi cyari gukoresha kibwerekeza mu gutanga ubutumwa ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi.

Ni igikorwa kizamara ibyumweru bine, kizibanda ku bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kubahiriza ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19, by’umwihariko kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, bwiswe #WearitForMe.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko bitewe n’uko COVID-19 yandurira mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero, kwambara neza agapfukamunwa bishobora kugabanya ikwirakwira ry’iyi ndwara ku gipimo gishobora kugera kuri 85%.

MTN nk’ikigo gifite amashami hirya no hino ku isi, cyatangaje ko kigiye gushyira imbaraga mu gutanga ubutumwa ku kwirinda COVID-19, mu bihugu 21 gikoreramo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko iki gikorwa bacyitabiriye kuko basanzwe ari ngombwa kuri MTN nk’ikigo, n’Isi muri rusange.

Ati “Tugiye guhagarika ibikorwa byo kwamamaza ubucuruzi mu byumweru bine biri imbere, imiyoboro yacu y’itumanaho tuyifashishe mu gusakaza ubutumwa bujyanye na COVID-19 no gushishikariza abantu kwambara agapfukamunwa n’amazuru, binyuze mu bukangurambaga bwiswe ’Wear it For Me’."

Yavuze ko muri Kanama MTN Rwanda yifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima na Polisi y’u Rwanda, mu gushishikariza abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, ubu igiye kwifatanya n’Isi yose mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, binyuze mu gushishikariza abantu kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru.

#WearitForMe ni ikindi cyiciro cy’ubukangurambaga kuri COVID-19, bukorwa muri gahunda ya Y’ello hope, inyuzwamo ubufasha bukenewe muri sosiyete.

Muri ubwo buryo kandi hari serivisi zashyizweho zirimo izijyanye no korohereza abantu guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga kuri mobile money, koroshya uburyo bwo gusura imbuga zifashishwa mu masomo n’inkunga yahawe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu kurwanya ikwirakwira rya virus.

Hari kandi umusanzu wa miliyoni 100 Frw MTN Rwanda yatanze muri Kigega ’Economic Recovery Fund’ (ERF), Leta y’u Rwanda yatangije mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, ndetse yorohereza abantu kwishyura inguzanyo ya Mokash, itangwa binyuze muri NCBA Bank.

Ng’ambi yakomeje ati "Tuzatsinda iyi ntambara ya COVID-19, dukeneye gukorera hamwe mu guhindura imyitwarire, buri muntu akarinda mugenzi we ubundi tukagabanya ikwirakwira ry’ubwandu."

Biteganywa ko ubukangurambaga bwa #WearitForMe buzakorwa mu kwezi kwa Nzeri kose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .