MTN Rwanda yagejeje ku isoko internet yihariye ikoreshwa mu rugo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, yashyizeho internet yo mu rugo ‘home broadband internet’ ikoresha umuyoboro wa ’fibres optiques’.

Igitekerezo cyo gutanga internet yo mu rugo gifite imizi mu mpera za 2019, MTN Rwanda yakigize mu gukomeza gufasha abakiliya bayo no kuborohereza gukora akazi bari mu ngo zabo nta nkomyi.

Ni internet nk’isanzwe ikoreshwa mu biro ariko ishyirwa mu rugo binyuze mu gushyiraho antene [ihuzwa n’umunara uri hafi] na router ishobora gutanga internet nziramugozi [wireless] cyangwa umufatabuguzi akifashisha umugozi [cable].

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Ndoli Didas, yabwiye IGIHE ko iyo internet ifite umwihariko kuko umuntu agura umuvuduko w’iyo ashaka aho kugura megabyte nkuko abakoresha telefoni babigenza.

Yagize ati “Ni internet ifite umuvuduko nk’usanzwe dutanga mu biro hakoreshejwe fibre optique. Twazanye ikoranabuhanga ryoroshye abantu bashobora gukoresha bakayigeza mu rugo mu buryo bwihuse.’’

Ndoli yavuze ko iyo internet ishobora kuba igisubizo ku bana bigira mu rugo cyangwa abandi bahakorera akazi.

Ati ‘‘Internet tuyitanga mu buryo bw’umuvuduko, nta mupaka uri ku byo umanura (dowload) n’ibyo ushyiraho (upload) mu kwezi kose.’’

MTN Rwanda yagennye ko umufatabuguzi ashobora guhitamo kuva kuri megabyte imwe ku isegonda [1Mbps-iyi aba ari ingano y’ibyo ashobora gukoresha iyo internet], kugera kuri 25 MB ku isegonda.

Ndoli yavuze ko ‘‘Twasanze ari ngombwa ko tubasangisha internet mu rugo kuko ibihe tugezemo umuntu aba akorana n’abo badahuje amasaha ku buryo hari igihe bakenerana ariko atakiri mu kazi, ni byiza kugira internet mu rugo ku buryo woroherwa no gukora ibyo ushaka igihe cyose.’’

Kuva mu byumweru bibiri bishize, mu isuzuma ryo gutanga internet yo mu rugo, ingo zisaga 150 zarayihawe kandi abayigejejweho biganjemo ab’i Kigali banyuzwe n’imikorere yayo.

Ati ‘‘Internet yo mu rugo urayikeneye, kuko nk’iya telefoni ushobora kuba uri kuyivugiraho ikagenda buhoro ariko iyo mu rugo ifite umuvuduko uri hejuru, buri wese ashobora kuyikoresho kandi mu buryo buhoraho.’’

Uwasabye ashobora guhabwa internet mu gihe kitarenze amasaha 48 ku bari mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu ntara bitarenza iminsi ine.

Ikiguzi cyo guhabwa antene (point to point) igufasha kubona internet mu rugo rwawe, cyaramanuwe kivanwa ku 300 000 Frw ku biro gishyirwa ku bihumbi 50 Frw ku yo mu rugo. Iyo umuntu yayihawe hakurikiraho kugura ya yindi ya buri kwezi bitewe n’umuvuduko yifuza.

MTN yatanze umurongo wa 3111 wo guhamagara ngo abakeneye ibisobanuro birambuye kuri internet cyangwa ubufasha bagerweho bwangu.

MTN Rwanda ifite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 imaze itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda. Izwi muri serivisi zo guhamagara, internet, kwishyurana hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money n’ibindi byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

MTN ni wo muyoboro wa telefoni ukoreshwa na benshi mu Rwanda aho basaga miliyoni enye mu gihe internet yayo igera mu gihugu hose ku kigero cya 99%, ubariyemo ahakoreshwa 4G na 3.75G ndetse na fibre optique. Mu kwagura umuyoboro wayo, iyi sosiyete yashoye miliyari 130 Frw mu kubaka ibikorwa remezo mu myaka itanu.

Umuyobozi w'Ishami ry’Ubucuruzi rishinzwe gutanga serivisi za internet no guhamagara ku bigo muri MTN Rwanda yavuze ko internet yo mu rugo yavuze ko abatangiye kuyikoresha bayishimiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .