MTN Rwanda igiye guhemba abakiliya bayo bakoresha Ayoba

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yatangije poromosiyo izamara ibyumweru icyenda aho abakiliya bayo bakoresha urubuga rwa Ayoba bazahabwa ibihembo birimo amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 50 Frw.

Ayoba yatangijwe mu Rwanda muri Mata uyu mwaka. Ni urubuga rworoshya uburyo bwo kohererezanya ubutumwa rukanagira imiyoboro iba iriho amakuru, imiziki ndetse n’imikino.

Binyuze muri poromosiyo idasanzwe yatangiye kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, abakiliya ba MTN bazajya boherereza ubutumwa abantu bose bafitiye nimero nta kiguzi basabwe.

Muri iyi poromosiyo kandi, buri cyumweru, abanyamahirwe 30 bakoresha Ayoba bazajya batsindira amafaranga agera ku 50 000 Frw ndetse abandi banyamahirwe 30 bakazajya bahabwa ikarita yo guhamagara y’ibihumbi 5000 Frw.

Umuyobozi muri MTN ushinzwe Ibikorwa byo Kwamamaza, Ruhinguka Désire, yasobanuye uko ubu buryo batangije bugamije kubafasha kurushaho kwegera abakiliya babo.

Yakomeje ati “Intego yacu ni ukuba aba mbere mu guteza imbere u Rwanda mu ikoranabuhanga. Nk’uburyo bumwe bwo kuryoherwa na gahunda ya Twizamukire. Turimo guhemba abakiliya ba MTN kugira ngo bajyane natwe mu rugendo rw’ikoranabuhanga binyuze mu guhoresha Ayoba mu itumanaho no mu myidagaduro.”

Abadasanzwe bakoresha Ayoba basabwa gushyira application yayo muri telefoni zabo banyuze kuri Google Play Store cyangwa kuri www.ayoba.me.

Nyuma yo gushyira Ayoba muri telefoni, amukiriye aba asabwa kwiyandikisha ubundi agahita atangira gukoresha serivisi zitandukanye za Ayoba zirimo kohererezanya ubutumwa no gukoresha imbuga babasha kubonaho amakuru.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwamamaza Ayoba, Olivier Prentout, yagize ati “Twishimiye nanone gukorana na MTN Rwanda kandi twizeye ko iyi poromosiyo izazana abakiliya bashya ba Ayoba bakabasha kugira amahirwe yo kuba mu muryango w’abakoresha Ayoba bakabasha kuryoherwa no gukina, kumva imiziki no kwandikirana badakoresheje internet yabo.”

Ayoba irenze kuba urubuga rwo kwandikirana gusa, kuko inafasha abayikoresha gukina imikino no kumva imiziki ku buntu ndetse no kugera ku zindi mbuga ziriho amakuru agezweho ya Siporo, imideli n’ibindi.

Abakiliya ba MTN bashobora gukomeza gukoresha itumanaho batanafite internet, bakabasha kubona amakuru ku mbuga zo mu Rwanda nka IGIHE, kumva imiziki no gukina imikino.

Ayoba ni urubuga rworoshya uburyo bwo kohererezanya ubutumwa rukanagira imiyoboro iba iriho amakuru, imiziki n’imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .