00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Shanitah yinjiye mu bucuruzi bwo kumenyekanisha Made in Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 na Miss Supranational Rwanda mu 2019 yatangiye ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi bugamije kugeza ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda, ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu mukobwa afatanyije n’abandi bagenzi be batatu bashinze ikigo cyitwa ‘Sangapesh’ kizajya gikorera kuri murandasi aho bazajya bakorana n’abakora ibikoresho bya Made in Rwanda bakabishyira ku rubuga rwabo bigashakirwa abakiliya ku Isi hose.

Mu 2015 nibwo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda ya Made in Rwanda, igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Ni umushinga watanze umusaruro kuko hari ibyatumizwaga mu mahanga ubu bisigaye biboneka mu gihugu.

Ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda bugaragarira bose ariko usanga hari ibitabasha gusohoka ngo bigere ku isoko mpuzamahanga, iki kibazo nicyo Sangapesh yaje gukemura.

Ibi bisobanuye ko uri mu bihugu bitandukanye ku Isi azabasha kugezwaho ibikorerwa mu Rwanda mu buryo bumworoheye kuko iki kigo kizajya gikorana na RwandAir mu gutwara imizigo.

Kuri uru rubuga wasangaho ibiribwa, imyambaro, ibihangano by’ubugeni n’ibindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Miss Umunyana Shanitah, yavuze ko bifuje gushinga iki kigo kugira ngo bagire umusanzu batanga mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.
Yagize ati “Intego yacu ni ukumenyekanisha Made in Rwanda ku Isi yose, tukabasha korohereza abashaka ibikoresho byayo kubibona mu buryo bwihuse kandi bwizewe.”

“Tugamije kandi gukangurira abashoramari gushora imari mu Rwanda no kugabanya ibitumizwa mu mahanga ahubwo tukongera ibyo twoherezayo kuko byongera imisoro ku gihugu kikabasha gutera imbere.”

Iki kigo gifitanye imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB; Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda; Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, PSF na RwandAir.

Sangapesh izaba ikora nk’uko Alibaba cyangwa Amazon n’ibindi bitanga serivisi mpuzamahanga kuri murandasi bikora.

Kuri ubu Sangapesh ikorana n’abagera kuri 15. Kanda hano usure urubuga rwayo:

Kuri Sangapesh hacururizwaho ibihingwa bitandukanye byera mu Rwanda
Abanyabugeni ntibibagiranye kuri uru rubuga
Ikawa y'u Rwanda abayishaka hirya ni hino bazabasha kuyiguraho
Imyenda yo muri Zoi nayo iboneka kuri Sangapesh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .