00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minicom yijeje ubuvugizi abacuruzi b’Abanyarwanda bafatwa nabi i Goma

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 01:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yijeje abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu karere ka Rubavu, ko hari ubuvugizi buri gukorwa ngo ikibazo ifungwa ry’umupaka buri munsi saa cyenda z’amanywa no kwakwa imisoro ya hato na hato.

Yabigarutseho ubwo aba bacuruzi, biganjemo abagore bibumbiye mu makoperative mu Karere ka Rubavu bahabwaga moto 15 zikorera imizigo, zizababafasha mu gutwara ibicuruzwa byabo.

Mu bibazo bibangamiye aba bacuruzi harimo kuba iyo bageze muri Congo bakwa imisoro ya hato na hato, gusabwa icyangombwa kizwi nka ‘permit de séjour’ kigura ibihumbi 35 Frw no kuba Congo ifunga umupaka kare, bikadindiza ubucuruzi.

Hakizimana Jean Claude uyobora Koperative Turi Kumwe icururiza inyama muri Congo yagize ati "Kwambukiranya umupaka tugiramo inzitizi zijyanye n’uko iyo tugeze i Goma dusanga hariyo imisoro myinshi itandukanye itagira impamvu, ikatubangamira atari uko twanze gusora, ahubwo ari uko buri wese aza ashyiraho umusoro we, ubundi tukabangamirwa n’amasaha bafungiraho umupaka kuko wabufunga saa cyenda z’amanywa.”

Hakizimana akomeza avuga ko Koperative ayobora yahombye nka 60% by’amafaranga binjizaga, bitewe na COVID-19 ndetse n’igabanuka ry’amasaha umupaka ufungurwa.

Murayire Léah uri muri Koperative icuruza inkoko, we yavuze ko ikibazo kibakomereye ari imisoro bakwa iyo bageze muri Congo idafite ishingiro.

Ati “Ni ikibazo kimaze igihe, hariya hakurya buri wese araguhagarika akakwaka umusoro kandi tuba twasoze ahabugenewe, biraduhangayikishije abayobozi bacu bazadufashe.”

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko bagiye gukomeza ibiganiro ku buryo imbigamizi abacuruzi bagaragaje zikurwaho.

Ati “Ni imbogamizi Congo yashyizeho zidashingiye ku buhahirane busesuye. Nk’amasaha tumaze igihe tuyaganiraho kuko twe twifuzaga ko twafungura igihe cyose ariko bo ntabwo barumva impamvu batagomba gufunga saa cyenda. Ni ibiganiro kuko mu bucuruzi hari aho udashyira imbaraga ariko iyo hari ibiganiro kandi na bo bakabona ko abaturage babo babikeneye, twizera ko bizakunda.”

Ngabitsinze yizera ko ubwo Congo yinjiye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba hari ibyo izakuraho bitewe n’amasezerano basinye ashingiye ku bucuruzi.

Umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo mbere ya Covid-19 n’ibibazo by’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi, ku munsi wanyuragaho abantu bagera ku bihumbi 90, gusa kuri ubu ngo hanyura abatarenga ibihumbi 10.

Umwe mu bacuruzi areba ko moto za bahawe nta kibazo zifite
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba bishimana n'abacuruzi
Abayobozi batandukanye n'abacuruzi bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .