00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yinjiye mu kibazo cy’inyama zabaye ingume ku isoko

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 June 2022 saa 10:07
Yasuwe :

Leta yinjiye mu kibazo cy’inyama zikomeje kuba ikibazo ku isoko mu Rwanda, itegeka ko ibiciro byo kuzirangura no kuzicuruza mu mahahiro asanzwe bigomba kuba biri hagati ya 2700 Frw na 3500 Frw.

Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) cyasohoye itangazo ko "Ibiciro by’inyama ku masoko bigomba kuguma aho byari bisanzwe mu Mujyi wa Kigali."

Iki kibazo cy’inyama cyakomejwe n’indwara y’ubuganga yibasiye uduce twinshi turimo Intara y’Iburasirazuba itanga amatungo menshi y’inyama mu gihugu, ku buryo twinshi turi mu kato.

Byahise biteza itumbagira ry’ibiciro by’inyama, ku buryo mu igenzura rito IGIHE yakoze mu mabagiro ya Nyabugogo kuri uyu wa Gatatu, ikilo cy’inyama z’inka cyari kigeze hagati ya 3500 Frw na 3800 Frw, mu gihe mbere cyagurishwaga hagati ya 2800 Frw na 2900 Frw.

Ni mu gihe inyama zimaze kugera ahandi zicururizwa, igiciro ku kilo cyari cyazamutse cyane kigera hagati ya 3900 Frw na 4000 Frw.

Ku mabagiro kandi byagaragaye ko hari abakozi b’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), babanza gupima buri nka yose mbere yo kubagwa, kugira ngo hatagira ibagwa kandi irwaye.

Umuyobozi wungirije muri koperative y’abacuruza ibikomoka ku matungo mu Ibagiro rya Nyabugogo, Cyubahiro Gabriel, yavuze ko indwara z’amatungo zatumye uturere twinshi tutemererwa kohereza inka i Kigali.

Ibyo ngo byazamuye ibiciro by’inka nke zishobora kuboneka, bigira ingaruka no ku ngano y’inyama zishobora kuboneka ugereranyije n’abazishaka.

Yakomeje ati "Hari n’abantu bacuruzaga inka babagiye mu bihuru, bazizanaga i Kigali, ariko nyuma y’uko haje iki cyorezo leta yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo izo nyama zihagarare bituma na ba bandi batazaga kurangura aha batangira kuhaza. Ibyo bituma tugira abakiriya benshi kandi inka ari nke."

Umwe mu bagemura amatungo mu ibagiro rya Nyabugogo utifuje ko izina rye ritangazwa, yavuze ko n’umuturage ufite inka itarwaye, arimo kuyibaha yayizamuriye igiciro ugereranyije n’ibisanzwe.

Ati "Mbere ikimasa wasangaga kigura 450.000 Frw ariko ubu umuturage utamuhaye 500.000 Frw ntiyakiguha, hari n’icyo turi kugura 800.000 Frw bitewe n’uburyo bari kuduhenda, noneho nawe wagera aha bakakongereraho 20.000 Frw, ku buryo ariyo mpamvu inyama zahenze ku isoko.”

Umuturage witwa Uwamahoro Chantal, wari ugiye kugura inyama, yatunguwe n’uko yagiye kugura imifupa yo gushyira mu isombe bakamubwira ko ari bihumbi 2.000 Frw.

Ati "Byantunguye cyane kuko nari nje kwigurira isombe, ariko natunguwe no kumva bambwira ko ikilo ari 2000 Frw ku buryo ubu ndayiretse ngiye kugura indagara za Zanzibar, abe ari zo nshyiramo.”

RICA yashyizeho ibiciro ntarengwa

RICA yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gushyiraho ibiciro fatizo, ishingiye ku bugenzuzi bumeze gukorwa hirya no hino ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali.

Muri iryo genzura ngo "byagaragaye ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro by’inyama nta mpamvu zifatika."

Itangazo ryo ku wa 31 Gicurasi rikomeza riti "Ibiciro by’inyama ku masoko bigomba kuguma aho byari bisanzwe mu Mujyi wa Kigali, aho igiciro cyo kurangura ku ibagiro cyari hagati ya 2700 Frw na 2900 Frw, mu gihe icyo kudandaza ku isoko (boucherie) cyari hagati ya 3200 Frw na 3500 Frw Frw.

Iki kigo cyasabye abacuruzi kumanika ibiciro ku buryo bigaragarira abaguzi bose, gutanga inyemezabwishyu zihwanye n’amafaranga bakiriye, gukoresha iminzani yujuje ibisabwa. Uzanyuranya nabyo ngo azahanwa.

Inyama zabaye nke mu mabagiro, ku buryo zigura umugabo zigasiba undi
Inka zibagwa zaragabanyutse, n'izibonetse zirahenda cyane
Abakozi ba RAB babanza gupima buri nka yose igiye kubagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .