Leta igiye gufatanya n’abikorera mu kuziba icyuho cy’ibicuruzwa byavaga muri Uganda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gufatanya n’urugaga rw’abikorera mu kuziba icyuho cy’ibicuruzwa byavaga muri Uganda mu gihe umubano utaraba mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Hashize imyaka ibiri umubano w’u Rwanda na Uganda ujemo agatotsi nyuma y’uko abanyarwanda batandukanye bagiye bafatwa bagafungwa, bagatotezwa abandi bakirukanwa muri icyo gihugu.

U Rwanda kandi rushinja icyo gihugu gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, icyakora Uganda irabihakana.

Ibintu byarushijeho kuba bibi mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwasabaga abaturage barwo kutajya muri Uganda ngo badahohoterwa, urujya n’uruza ku mipaka rukagabanyuka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera yavuze ko bagiye gukorana n’abikorera, kugira ngo ibicuruzwa byavaga muri Uganda babikuye ahandi.

Yagize ati “Leta irafatanya n’abikorera kugira ngo ibi bibazo biri mu muhora wa ruguru bidahungabanya ubucuruzi. Ni ko bigenda. Iyo uri igihugu kidakora ku nyanja, ugomba gukora ku buryo budasanzwe. Igihe habaye ibibazo ku muhora wo hagati, abantu bishyize hamwe tureba uburyo bitahungabanya ubucuruzi ku buryo abanyarwanda bagira ibyo bakeneye kandi bakabigira ku giciro cyiza. Byarakozwe icyo gihe kandi n’ubu birimo birakorwa.”

Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko mu gihembwe cya gatatu cya 2018 u Rwanda rwavanye muri Uganda ibicuruzwa bya miliyoni 65.88 z’amadolari byiganjemo ibiribwa, ibyakorewe mu nganda n’amatungo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bapfakurera yabwiye IGIHE ko batangiye gushaka uko baziba icyuho cy’ibyavaga muri Uganda.

Yagize ati “Nta mpungenge kuko ibyo barangurirayo byinshi no mu Rwanda birahari. Twashakaga wenda inyungu zitandukanye ariko byinshi mu Rwanda birahari. Nta gikuba gihari. Mu bidahari hari ibiva mu Bushinwa turabikurayo kuko nabo niho babikura , ibiva no mu bihugu bindi bitwegereye naho wabikurayo.”

Bapfakurera avuga ko byinshi mu byo abanyarwanda bavanaga hanze byiganjemo ibiribwa kandi no mu Rwanda bihari, ngo na sima yavaga muri icyo gihugu barashaka ahandi bayivana.

PSF igaragaza ko byinshi mu byavaga Uganda bishobora no kuboneka mu Bushinwa, bakaba bagiye gufasha abacuruzi bajyaga kurangurira Uganda uburyo bakorana n’abajya mu Bushinwa.

Ati “PSF iraganira n’abacuruzi ikareba ahari icyuho cyangwa icyo bifuza kumenya ndetse n’abacuruzi bagenzi babo basanzwe bajyayo noneho bakajyana bakarangura. Nta cyuho gihari kuko byatangiye mu minsi ishize.”

Uretse ubucuruzi busanzwe, u Rwanda rufite imirenge 15 ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Abaturage b’iyo mirenge bamwe bakundaga kujya guhaha cyangwa gushakira ubuzima muri Uganda.

Minisitiri Sezibera yavuze ko barakomeza gukorana n’inzego z’ibanze ikibazo kigakemuka.

Ati “ Nibwira ko nta kibazo kinini kizaba. Ku banyarwanda batuye mu mirenge 15 ikora ku gihugu cya Uganda, byo harimo abantu bafite ibyo bakenera by’umwihariko ariko turakorana n’inzego z’ibanze ndetse nabo ubwabo kugira ngo babone ibyo bakeneye ndetse bashobore no kwihaza.”

Hari ibicuruzwa by’u Rwanda byafatirwaga muri Uganda

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri Sezibera yavuze ko kimwe mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, ari ibibazo abacuruzi b’abanyarwanda bagirira muri Uganda, baba abahakorera cyangwa abahanyura, ugasanga bamwe ibicuruzwa byabo birafatwa bikamara amezi, bimwe bakabirekura ibindi ntibabirekure.

Minisitiri Sezibera yakomeje ati “Nk’ubu murabizi amata yose yacaga Uganda ava mu Rwanda ajya ahandi ntagicayo yarafunzwe, ibindi by’amabuye y’agaciro ho bageze aho barabifungura bimaze amezi n’amezi, tutazi n’uwabifunze, turavuga ngo kubifungura ni byiza, ariko se ikibazo ni ikihe?”

Yavuze ko u Rwanda na Uganda bazakomeza kuganira ku bibazo bihari, kandi ngo hari icyizere ko igisubizo kizaboneka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu Ukuboza 2018 honyine umwaka ushize mu Rwanda hinjiye ibicuruzwa bya miliyoni 259 z’amadolari. Muri Uganda havuyeyo ibya miliyoni 20 z’amadolari.

Mu bicuruzwa bya miliyoni 50 z’amadolari u Rwanda rwohereje hanze mu Ukuboza 2018, igihugu cya Uganda cyoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 0.06 z’amadolari.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bapfakurera avuga ko batangiye gushaka uko baziba icyuho cy'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza