Kipharma yashyize ku isoko amavuta afasha abafite uruhu rukanyaraye kongera koroha

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Farumasi ya Kipharma isanzwe icuruza amavuta y’ubwoko butandukanye, yashyize ku isoko ayo mu bwoko bwa Bio Oil Dry skin Gel, afasha abafite uruhu rukanyaraye kongera gusubirana ubuzima rukoroha.

Bio Oil ni amavuta akorwa n’Uruganda Union Swiss rwo muri Afurika y’Epfo, akoreshwa n’umuntu ushaka gukemura ikibazo cy’inkovu n’amaribori bigaragara no gukuraho ibibara mu maso ndetse umuntu akaba ashobora kuyisiga bisanzwe.

Kuri ubu Bio-Oil yongeyemo umwihariko w’amavuta y’abantu bafite uruhu ruba rukomeye, azwi nka Bio-Oil Dry Skin Gel; aya mavuta yisigwa umubiri wose nibura kabiri ku munsi, akagufasha kugira uruhu rubobereye.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa ry’Amavuta ya Bio Oil, Uwitonze Regine, yavuze ko Bio-Oil Dry Skin Gel afite umwihariko ku koroshya uruhu no gufasha abantu bafite uruhu rukanyaraye.

Ati “Aya mavuta uyasiga umubiri wose ugafata umwanya uhagije wo kuyasiga neza no kunogereza kugira yinjiremo neza kugeza mu ruhu. Ni amavuta meza ku bantu bafite uruhu rukomeye kuko arufasha korohera.”

Mu kurushaho kubasangiza ibyiza by’aya mavuta ndetse no kubinjiza mu minsi mikuru neza, Kipharma yashyizeho iminsi y’igabanyirizwa ku bazagura amavuta ya Bio-oil ayo ariyo yose.

Iri gabanyirizwa ry’ibiciro rizatangira ku wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ku ishami rya farumasi ya Kipharma riri mu Mujyi wa Kigali rwagati, aho uzajya agura amavuta ya Bio-oil azajya agabanyirizwa ndetse akongezwa aya mililitiro 25.

Kipharma kandi izitabira Imurikagusha Mpuzamahanga rya Kigali guhera ku wa 11 kugeza ku wa 30 Ukuboza 2020, ahazaba hari ibicuruzwa byayo bijyanye n’amavuta yo kwisiga n’ibikoresho nkenewa mu rugo ku isuku yo ku bantu no mu rugo bitandukanye, kandi ku giciro gito cyane.

Amavuta ya Bio-Oil Dry Skin Gel aboneka mu mapaki atandukanye arimo irya mililitiro (ml) 50, irya ml 100 na 200 ml kandi akaba ashobora kuboneka mu maduka atandukanye ndetse no mu maguriro y’imiti.

Abifuza kuyarangura bayasanga ku Ishami rya Kipharma riri mu Mujyi wa Kigali imbere y’Isoko rya Nyarugenge no ku muhanda KN 3 Rd Kicukiro Niboye ku muhanda ujya mu Giporoso mbere yo kugera kuri Prince House.

Amavuta afasha abantu gukemura ibibazo umuntu afite byerekeranye n'uruhu
Bio Oil ifasha no gukemura ibijyanye n'inkovu umuntu afite ku mubiri
Bio Oil igufasha gukuraho ibibara umuntu ashobora kugira ku mubiri
Aya mavuta atuma umuntu agira uruhu rwiza
Umugore utwite atangira gusiga aya mavuta ku nda ye igeze ku mezi atatu kugira ngo ayirinde kuzaho amaribori
Aya mavuta azafasha abafite uruhu rukomeye kongera korohera
Bio Oil Dry skin Gel ni amavuta aboneka mu mapaki atandukanye arimo irya mililitiro 25, 60 na 125
Ishami rya Kipharma riri mu Giporoso hafi ya Prince House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .