Kigali: Uwiyitaga umukozi wa REG n’uwo yafashije kwiba amashanyarazi batawe muri yombi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Werurwe 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugabo witwa Hagenimana Janvier, wiyemerera ko yari amaze imyaka isaga itandatu mu bikorwa byo kwiyita umukozi wa Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG).

Uyu mugabo yafashaga abaturage kwiba amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Yafatiwe mu cyuho nyuma yo gufasha Tuyishime Françoise kwiba umuriro w’amashanyarazi.

Bawibye bahuje umuyoboro usohora umuriro n’uwinjiza umuriro, ibi byabafashaga gukoresha umuriro ariko muri mubazi bikagaragara ko utigeze ukoreshwa.

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, aho bari gukorwaho iperereza ku byaha birimo icyo Hagenimana akurikiranyweho cyo kwiyitirira umukozi w’urwego adakorera, n’ubujura ndetse na Tuyishimire ukekwaho kwiba amashanyarazi.

Tuyishimire uvugwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe acuruza iduka riciriritse mu Karere ka Kicukiro.

Akomeza avuga ko mu 2018, aribwo mubazi (Cashpower) ye yagize ikibazo ajya kuri EUCL ,ahasanga umuntu amuhereza numero za telefone z’umuntu uzamufasha.

Nyuma yahamagaye uwo mugabo azana n’imodoka n’ibikoresho bya EUCL, bamubwira ko mubazi ye ifite ikibazo ahubwo bisaba kugura ebyiri ari nabwo yahise abaha amafaranga bajya kuyigura.

Yakomeje agira ati “Iyo ya mbere nari mfite nakomeje kuguriraho umuriro ahubwo iyo yazanye yarambwiye ngo harimo umuriro uyiguranye nawo, nashiramo nibwo uzabona kugura undi. Akimara kuwushyiramo namuhaye ibihumbi 70Frw, hari n’andi ibihumbi 150Frw yanyatse y’ibindi bikoresho birimo n’insinga.”

Tuyishimire akomeza avuga ko yari aziko uyu mugabo ari umukozi wa REG kandi yazaga kumukorera amashanyarazi ari mu modoka y’iki kigo.

Hagenimana yemera ko yafashije Tuyishimire kwiba umuriro agira ati “Yarabinsabye nanjye mbikora kuko nari umushomeri muri iyi minsi. Umuntu wamuhaye numero zanjye ntabwo muzi, numvise ampamagarara ambwira ko amashanyarazi ari guturika ngenda nk’umuntu ugiye kuyamukorera, ndahagera mugira inama yo gushaka urusinga tukamushyiriraho ‘triphase’ akajya abona uko ahindura.”

“Birangiye yarambwiye ati reka tubikore turebe ko hari icyo bitanga, yampaye ibihumbi 28Frw, mpamagara kuri EUCL bazana imodoka n’umukozi ubishinzwe barabimanika hashize nk’iminsi arampamagara ambwira ko bya bintu bamukoreye bitari gukora neza.”

Uyu mugabo yafatanywe mubazi ebyiri iwe mu rugo bivugwa ko yazifashishaga mu bikorwa byo kwiba amashanyarazi.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko guhanahana amakuru hagati y’inzego zitandukanye n’abaturage bizafasha guhashya abijandika mu bujura bw’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.

Umukozi muri REG, ushinzwe ishami ryo kurwanya ibihombo byose aho byaba bikomoka Nkubito Stanley, yavuze ko nubwo ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi bukomeje gufata indi ntera, ingamba zakajijwe mu rwego rwo kurwanya abijandika muri ibi bikorwa.

Yagize ati “Uko bashyiraho umwete kugira ngo bibe amashanyarazi, bibe ibikoresho bijyanye n’amashanyarazi, basenye ibikorwa remezo natwe niko dukomeje gushyiramo imbaraga nyinshi dufatanyije n’inzego zibishinzwe kugira ngo tubarwanye bareke gukora ibikorwa bigayitse.”

Mu mwaka ushize habarurwaga amafaranga agera kuri miliyari 1.9Frw, kandi muri uyu mwaka hari abandi benshi bakomeje gufatwa hirya no hino mu gihugu.

Hari abakozi ba REG biba amashanyarazi

Uyu Hagenimana wafashwe ubusanzwe yari umukozi wa REG kugeza mu 2013, ariko bivugwa ko hari imodoka z’iki kigo zazaga kumufata iwe mu rugo zikamujyana ku buryo n’abaturanyi be bari baziko akiri umukozi wa REG.

Yabwiye itangazamakuru ko yari afite abakozi ba REG bakorana muri ibi bikorwa ari nabo bamutizaga imodoka akayikoresha kandi atari umukozi wa REG.

Ibikoresho yakoreshaga birimo imyenda, n’urwego nabyo ni ibya REG.

REG ivuga ko bishoboka ko hari abakozi bayo bijandika muri ibi bikorwa by’ubujura n’ubwo nta mubare itangaza.

Nkubito yagize ati “No mu kigo hashobora kubamo abajura, hari abo twagiye dufata mu myaka yashize tukabirukana abandi tukabashyikiriza inzego zibishinzwe bagahanwa.”

“N’ubu rero hashobora kuba harimo n’abandi bashobora kuba bakorana nabo, abo nabo bazakurikiranwa kimwe n’uriya bashyikirizwe inzego zibishinzwe bakurikiranwe nk’abandi bajura bose.”

Umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu.

JPEG - 230.6 kb
Hagenimana Janvier wiyemerera ko yishoye mu bikorwa byo kwiyitirira REG avuga ko ari umukozi wayo
JPEG - 218 kb
Tuyishime Françoise yavuze ko yashutswe n’uwiyitaga umukozi wa REG yisanga mu bikorwa byo kwiba umuriro w’amashanyarazi
JPEG - 228.3 kb
Umukozi muri REG, ushinzwe ishami ryo kurwanya ibihombo byose aho byaba bikomoka Nkubito Stanley
JPEG - 241.3 kb
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko abishora mu bikorwa by’ubujura bw’amashanyarazi ari abanzi b’ibyiza kandi bazafatwa bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza