Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu minsi ishize, RRA yatangaje ko hari gukorwa ubusesenguzi bw’ububiko bw’ibicuruzwa kugira ngo hagaragazwe umucyo ku byacurujwe, harebwa niba hari ibitaratangiwe inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga.
Mu itangazo iheruka gusohora, RRA yavuze ko ari itegeko gutanga inyemezabuguzi ya EBM buri gihe cyose bagurishije ibicuruzwa byabo, ku buryo ababirengaho bazajya bahanwa.
Muri ibyo bihano harimo ko bazakorerwa inyandikomvugo imenyesha icyaha cyo kunyereza umusoro.
Yakomeje iti “Bazategekwa gukora fagitire y’ibyo bacuruje byose batabitangiye fagitire za EBM banasabwe kwishyura umusoro ugendanye nabyo. Bazahabwa ibihano by’inyongera birimo no gufungirwa ubucuruzi mu gihe cy’iminsi 30.”
Kuri uyu wa Gatatu RRA yakoze ubugezuzi ifatanyije na Polisi y’u Rwanda, mu igenzura ry’abacuruzi banga gutanga inyemezabuguzi za EBM ku bushake.
Yakomeje iti "Amaduka 10 yafunzwe by’agateganyo nyuma yaho hakozwe ubugenzuzi beneyo bakibutswa gutanga inyemezabuguzi za EBM ariko ntibabikore."
Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora Uwitonze Jean Paulin, yibukije abacuruzi bose ko RRA ikomeje gukora ubugenzuzi bwimbitse kugirango abacuruzi bose bubahirize gahunda ya EBM.
Yasabye abaguzi kwaka fagitire ya EBM kandi utayihawe akabimenyesha ubuyobozi bwa RRA.
Iki kigo giheruka no gutangaza ko ibicuruzwa byose byaguzwe ntibitangirwe fagitire ya EBM, bizajya bitezwa cyamunara.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!