00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abagore bafite imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 basabye ubufasha

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 12:20
Yasuwe :

Abagore bafite imishinga mito bo mu Kagali ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro basabye inzego zibishinzwe ubufasha mu bijyanye n’ubushobozi kuko bakomwe mu nkokora na Covid-19.

Bijyanye na gahunda zitandukanye zigamije kugera ku iterambere rirambye, Leta y’u Rwanda ikangurira buri wese gukura amaboko mu mifuka na we akagira itafari agereka kuri iyi gahunda binyuze mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Ibi ni nako byagenze kuri bamwe mu bagore bo mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Kigarama, ho muri Kicukiro kuko bihangiye imirimo, bagatangira ubucuruzi buciriritse.

Batangiye bibumbira mu matsinda kugira ngo bahuze imbaraga bibafashe gukusanya amafaranga azatuma biga imishinga itandukanye ishobora kubabyarira inyungu mu gihe runaka.

Musabyimana Francoise uba mu Itsinda Ihumure avuga ko batangiye ari ikimina gihana amafaranga nyuma baza gukora n’ishuri ry’ubudozi ariko bakaba bakeneye guterwa ingabo mu bitugu.

Ati “Kugeza ubu nta bikoresho bihagije dufite, imashini ni nkeya tubonye ubufasha bwisumbuye tugafashwa kuzibona twakora tukiteza imbere.”

Uwamahoro Vestine wo mu Itsinda rya Twigire Byimana avuga ko batangiye mbere y’uko icyorezo gitangira gusa ngo cyaraje gisa n’igihagaritse imirimo yabo.

Ati “Nyuma yacyo twakomeje guhatana twongera gutangira hasi aho buri muntu wese yatangaga 200frw ku cyumweru ariko ubu tugeze kuri 2500frw kuri buri muntu.”

Uwamahoro avuga ko bakeneye gufashwa ku gira ngo ibikorwa batangiye bitazongera gusubira hasi kubw’ubushobozi buke.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigarama, Kabakesha Marie Louise yabwiye IGIHE ko gahunda zo gufasha abakomwe mu nkokora na Covid-19 zirakomeje.

Ati “Hari gahunda ya Leta izwi nka VUP aho duhitamo imishinga iciriritse tukayiha 100 000frw kuri buri mushinga bakazishyura mu gihe cy’umwaka n‘inyungu ya 2000frw gusa.”

Asobanura ko batoranya imishinga hagendewe ku cyiciro cy’ubudehe barimo cyangwa bigaragara ko ubucuruzi bw’uhabwa amafaranga bwazahajwe n’icyorezo.

Ati “Tujya mu nteko z’abaturage tugasaba abafite ibyo bakora cyangwa bagize ibibazo mu mishinga yabo, kwiyandikisha bagahabwa ubufasha. N’ubu mfite imishinga 20 nzajyana ku Murenge banyirayo bagahabwa ayo mafaranga.”

Aba bagore bavuga ko baramutse bafashijwe kwiteza imbere, byababera igishoro imiryango yabo ikarushaho kwifasha.

Abaturage bo mu Kagali ka Kigarama barasaba gufashwa mu kuzahura imishinga yabo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kigarama Kabakesha Marie Louise avuga ko hari ubufasha bateganirijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .