KFC Rwanda yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Gashyantare 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe mu gutegura no kugeza amafunguro ku bayifuza bizwi nka ‘Fast Food’, yitwa KFC (Kentucky Fried Chicken), yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda.

Ibi bije nyuma y’aho mu Ukuboza umwaka ushize, yari yatangije ko 2020 izatangira gukorera mu Rwanda.

Mu butumwa iki kigo cyacishije kuri Twitter cyavuze ko “Ubutumwa bwari bumaze igihe butegerejwe bwaje, ubu twamaze gufungura ku mugaragaro, kubona amafunguro meza byatangiye.”

KFC yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ikigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli, Vivo Energy.

Aya masezerano agena ko buri ruhande ruzaba rufite 50% mu bikorwa bya restaurant za KFC, aho zizaba zikora mu izina rya Kuku Foods, isanzwe ari ishami rya KFC muri Afurika y’Iburasirazuba.

Icyicaro cy’iyi sosiyete giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri sitasiyo ya Essence ya SP ku muhanda uva Remera ujya Kicukiro ahazwi nko kuri Prince House.

Urubuga rwa KFC ruvuga ko ifite restaurant 17 000 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi ku Isi. Nibura abarenga miliyoni 185 babona ibicuruzwa bya KFC mu cyumweru, bakaba barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Amerika.

KFC ifite abakiliya mu bihugu 115 ikoreramo ku Isi yose birimo 22 byo ku mugabane wa Afurika nka Kenya, Uganda na Tanzania.

KFC ifite icyicaro i Remera mu mujyi wa Kigali
KFC yiyemeje kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda itanga serivisi zinoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .