Jibu Tap ya litiro 20 yavuye ku mafaranga 1,700 igera ku 2,000 Frw, ayo mu ijerekani ya litiro 20 nayo ava ku 1,700 Frw agera ku mafaranga 2,000 mu gihe Jibu Jumbo ya litiro 20 yaguraga 1,900 Frw yo yiyongereyeho amafaranga 100 ikagera ku 2,000 Frw.
Amazi yo mu ijerekani ya litiro 10 yiyongereyo 200 Frw avuye ku 1000 Frw, mu gihe ayo ku kajerekani ka litiro eshanu yaguraga amafaranga 800 azajya aboneka ku 1000 Frw. Muri rusange iyi nyongera ivuze ko igiciro cyazamutse ku kigero cya 18%.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Jibu Co Rwanda, Tuyisenge Bruno, yavuze ko izi mpinduka zitabaye mu rwego rwo kugira ngo babone inyungu y’umurengera ahubwo hari izindi mpamvu zatumye hafatwa iki cyemezo.
Yagize ati “Ubundi abenshi mu baducururiza amazi tuyabagezaho nta kiguzi, wareba rero nko mu myaka itatu ishize igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagiye kirushaho kuzamuka kandi nibyo dukoresha mu kugeza ibicuruzwa byacu ku babigeza ku bakiliya babo kandi muri icyo gihe nta mpinduka twakoze.”
Tuyisenge yavuze ko uretse ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, hari no kuba “Ibintu biri guhenda ku isoko kandi buriya kugira ngo tubone amazi hakenerwa ibintu byinshi birimo ibikorwaremezo, ibikoresho abakozi n’ibindi kandi ibi byose biragenda bikagira ingaruka kuri cya giciro.”
Uyu muyobozi yavuze ko kubera izi mpamvu zose, hafashwe icyemezo cyo kudahindura ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo ahubwo ku giciro gisanzwe hakongerwaho amafaranga make.
Tuyisenge, yijeje ko n’ubwo ibiciro ku masoko n’ibikomoka kuri peteroli bigenda byiyongera, kuri bo impinduka nk’izi zitazakomeza kuba.
Ati “Nk’ubu idorari rihinduka byibuze buri byumweru bibiri, kandi kuri twe ibikoresho fatizo byinshi dukoresha biva hanze y’igihugu. Byanze bikunze idorali rigira ingaruka ku bicuruzwa byacu, twe ariko ntitubishingiraho kuko twita ku isoko ryacu mbere kandi tukareba ingaruka zo mu gihe kirekire ku buryo byibuze tutahindura igiciro mu myaka ibiri ibaye mike.”
Mu myaka 10 Jibu Co Rwanda, imaze mu gihugu yihariye 60% by’isoko ry’amazi yo kunywa. Ifite inganda 61 ziri mu turere 27 tw’u Rwanda. Byibuze ku munsi hacuruzwa litiro ibihumbi 200 z’amazi mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!