Jay Polly yashimishije ab’i Nyabugogo mu kumenyekanisha TECNO Spark 3

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nzeri 2019 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yashimishije benshi mu gitaramo yakoreye Nyabugogo, ubwo hamenyekanishwaga telefoni igezweho ya Tecno Spark 3.

TECNO Spark 3 camera y’imbere ifite ubushobozi bwa megapixels umunani n’iy’inyuma ya megapixels 13, ububiko bwa GB 16 na RAM ya GB2. Zombi zitindana umuriro, zikoresha android ya 9.0 izibashisha kwihuta kandi zigakorana n’ikoranabuhanga rya GPS, internet yihuta n’ibindi.

Kuva ku wa 10 Kanama 2019 ikigo gicuruza telefone zigezweho, TECNO cyateguye ibitaramo bizenguruka uturere tunyuranye mu gihugu hose mu rwego rwo gusangisha abahatuye telefone ya Spark 3, imaze iminsi mike ishyizwe ku isoko.

Ibyo bitaramo byatangiye ku wa 10 Kanama mu Karere ka Rubavu, ku wa 24 Kanama i Huye ndetse no ku wa 30 Kanama mu Mujyi wa Kigali ari naho byarangiriye.

Haririmbyemo abaraperi bahoze muri Tuff Gangs; Jay Polly na Bulldogg ndetse na Nsengiyumva umaze kwamamara nka Igisupusupu.

MC Phil Peter niwe washyushyaga abitabiriye. Harimo n’abahanzi batsinze mu irushanwa rya Spark Your Talent iki kigo cyateguye gifatanyije na The Mane Music Label barimo; Mbanda John, Cyusa, Umutoni Olivia na Zaba Missedcall umenyerewe mu gutera urwenya.

Ibitaramo byatangiraga saa munani aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Telefone ya Spark 3 yari yagabanyijweho 9,000 FRW ku giciro isanzwe igura kingana na 98, 000 FRW.

TECNO yari iherutse gushyira hanze telefone nshya ya Phantom 9. Telefone za TECNO zikorerwa mu Bushinwa n’uruganda rwa Transsion, runakora izindi zirimo Itel na Infinix.

Yashinzwe n’Umushinwa George Zhu mu 2006, nyuma y’umwaka umwe yashyizeho uruganda rwa telefoni. Telefoni zayo ziri muri eshatu za mbere nziza muri Afurika, zikaba no mu myanya 10 ya mbere ku Isi.

TECNO ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 10 mu bihugu birenga 50 ikoreramo. Mu 2018 yinjiye mu masezerano n’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yo kuyamamaza nk’ikigo gikora telefoni zigezweho.

Jay Polly yashimishije benshi mu gitaramo yakoreye Nyabugogo
Abafana bari benshi baje kwiyumvira ubwiza bwa TECNO Spark 3
Jay Polly yaririmbye indirimbo ze zitandukanye
Jay Polly niwe washyize akadomo ku bitaramo bya TECNO byazengurutse intara zose z'igihugu
MC Phil Peter niwe wavangaga imiziki muri iki gikorwa
Telefoni za TECNO Spark 3 zagurwaga make
Umutoni Olivia wabaye uwa gatatu mu irushanwa rya Spark Your Talent yari muri iki gitaramo

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza