Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko tariki 31 Nzeri 2024, u Burundi bwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa bitandukanye, birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Mu Ukuboza 2023, mbere y’uko imipaka ifungwa, ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda (exports) byagurishijwe ku isoko ryo mu Burundi byari bifite agaciro ka miliyoni 2,54 z’amadolari, muri Mutarama 2024 biramanuka, bigera ku bifite agaciro ka miliyoni 2,28 z’amadolari.
Muri Mutarama 2024, u Burundi bwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu byaguze byoherejwemo ibicuruzwa u Rwanda rwaguze rukongera rukabigurisha (Re-Exports). Byageze ku gaciro ka miliyoni 1,58 z’amadolari, kavuye kuri miliyoni 1,96 z’amadolari mu Ukuboza 2023.
Agaciro k’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya mu Burundi kakomeje kumanuka, muri Gashyantare kagera kuri miliyoni 2,26 z’amadolari. Ak’ibyagurishijwe muri iki gihugu byari byaraguzwe mu mahanga ko kageze kuri miliyoni 1,48, kavuye kuri miliyoni 1,58 y’ukwezi kwabanje.
Muri Werurwe 2024, u Burundi ntibwaje ku rutonde rw’ibihugu 10 u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa bifite agaciro kari hejuru, icyakoze bwaje ku mwanya wa gatatu mu bihugu byagurishijwe ibyari byaraguzwe mu mahanga, bifite agaciro ka miliyoni 1,08 y’amadolari.
Agaciro k’ibyaguzwe mu mahanga u Rwanda rwagurishije u Burundi kakomeje kumanuka no muri Mata, kagera ku bihumbi 570 by’amadolari, muri Gicurasi 2024 kongera kuzamuka, kagera kuri miliyoni 1,05 y’amadolari. Bwagumye ku mwanya wa kabiri mu bihugu byoherejwemo bene ibi bicuruzwa.
Muri Kamena 2024, u Burundi bwaje ku mwanya wa kane mu bihugu byakiriye ibicuruzwa u Rwanda rwaguze mu mahanga, agaciro kabyo na ko karamanuka ugereranyije n’ukwezi kwabanje kuko kageze ku bihumbi 690 by’amadolari. Iri gabanuka ryari ku rugero rwa 34,26%.
Agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwaguze mu mahanga byoherejwe mu Burundi kararindimutse ku rugero rwa 63,50% muri Nyakanga 2024 ugeranyije na Kamena kuko kageze ku bihumbi 250 by’amadolari.
Muri Kanama 2024, agaciro ka bene ibi bucuruzwa byaguzwe mu mahanga bikaza koherezwa mu Burundi kongeye kuzamuka, kagera ku bihumbi 340 by’amadolari, muri Nzeri na bwo kagera kuri miliyoni 1,04 y’amadolari.
Muri rusange, agaciro k’ibicuruzwa byagurishijwe mu Burundi biturutse mu Rwanda ariko bikomoka mu mahanga, kazamutse ku rugero rwa 205,99% hagati ya Kanama na Nzeri 2024, ariko hagati Nzeri 2023 na Nzeri 2024 kagabanyutseho 34,31%.
NISR igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira, u Burundi butari ku rutonde rw’ibihugu 10 byohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro kari hejuru, kandi kuva muri Werurwe 2024 ntibwagarutse mu bihugu 10 byoherejwemo ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda.
Muri Nzeri 2024, ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 243 z’amadolari, ibyo rwakiriye biturutse mu mahanga byo byari bifite agaciro ka miliyoni 642,09 z’amadolari. Ibyo rwaguze mu mahanga rukongera kubigurisha byari bifite agaciro ka miliyoni 60,41 z’amadolari.
Muri Nzeri 2024, ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda binyuze mu nzira yo ku butaka byari bifite agaciro ka miliyoni 197,38 z’amadolari, ibyazanywe n’indege byari bifite agaciro ka miliyoni 444,71 z’amadolari.
Ibikomoka mu Rwanda byoherejwe mu mahanga muri uko kwezi binyuze mu nzira z’ubutaka byabarirwaga mu gaciro ka miliyoni 81,31, ibyoherejwe n’indege byo byari bifite agaciro ka miliyoni 161,70 z’amadolari.
Ibyaguzwe n’u Rwanda bikongera koherezwa mu mahanga binyuze mu nzira yo ku butaka muri Nzeri 2024 byari bifite agaciro ka miliyoni 58,52 z’amadolari, ibyoherejwe n’indege byo byari bifite agaciro ka miliyari 1,89 z’amadolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!