00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi Lotto yahinduriye izina umukino wa Jackpot iwita ‘Impamo Jackpot’

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 12:38
Yasuwe :

Umukino wa Jackpot Lotto wari umenyerewe muri Inzozi Lotto, wahinduriwe izina witwa ‘Impamo Jackpot’, biha amahirwe abawukina kuko umubare w’abatsinze ugiye kwiyongera nubwo uburyo ukinwa butahindutse.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd, ufite intego yo guteza imbere siporo nyarwanda ndetse no gushyigikira abaturarwanda kwiteza imbere binyuze mu bihembo itanga.

Kuri ubu Inzozi Lotto ifite imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick Lotto, Quick10, Igitego Lotto ndetse n’Impamo Jackpot.

Umukino wa Jackpot lotto wahindutse Impamo Jackpot, uwukina ahitamo imibare itanu mu rutonde rw’imibare 35 rutangirira kuri 1 rukagera kuri 35 ugahabwa itike ya 500Frw, uwahuje imibare itanu n’umwe wa bonisi icyo gihe aba yatsinze.

Abatsinze ku cyumweru saa 7:35 z’umugoroba kuri televiziyo y’u Rwanda hatangazwa uwatsinze kandi akanahabwa ubutumwa bugufi kuri telefoni ye bumubwira ko yatsinze.

Impamo Jackpot nayo iraguma gukinwa nk’uko Jackpot Lotto yakinwaga, ariko mwihariko ni uko mu gihe hatabonetse umuntu n’umwe utombora imibare itanu n’umwe wa bonisi kandi amafaranga fatizo y’igihembo nyamukuru yageze, bazajya bafata uwatomboye imibare ine n’uwa bonasi niba bayihuriyeho ari babiri nabwo bazajya bayagabana ariko haboneke uwegukana igihembo nyamukuru.

Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd, Nshuti Thierry yagize ati" Mu gihe tugeze ku mafaranga yagenwe miliyoni 15Frw tutabonye uwatsindiye igihembo nyamukuru, tuzakoresha uburyo bwo kumanuka dushakisha abakinnyi bafite imibare ine n’uwa bonisi. Abakinnyi bahuje indi mibare bazakomeza kubona ibihembo byabo nk’uko bisanzwe buri cyumweru."

Bitandukanye na Jackpot Lotto kuko yo mu gihe hatabonetse uwahuje imibare itanu n’umwe wa bonisi nta gihembo cyatangagwa, ubwo bivuze ko mu gihe uwo muntu ataraboneka hashira amezi menshi igihembo nyamukuru kitarabona ugitsindira.

Umukino wa Jackpot Lotto uri mu mikino ibiri ya mbere Inzozi Lotto yatangiranye. Kuva uwo mukino watangira habonetse abantu babiri gusa babashije kwegukana igihembo nyamukuru kandi buri cyumweru hakabaye hari uwatsinze.

Nshuti asobanura ko ari na cyo cyatumye bahindura izina ndetse n’uburyo bahitamo uwatsinze bashingiye ku nyigo bakoze.

Ati “Inyigo twakoze yatweretse ko abakina bifuza kubona abantu batsindira amafaranga menshi inshuro nyinshi ari yo mpamvu twahisemo guhagarika umukino wa Jackpot Lotto uko wari umeze tukawusimbuza Impamo Jackpot itanga amahirwe menshi yo gutsindira igihembo nyamukuru buri cyumweru kandi mu buryo bwihuse."

Muri rusange miliyoni 108,400,000Frw yatanzwe nk’ibihembo muri Jackpot Lotto bingana na 51% y’ayakiniwe.

Inyigo yakozwe n’ubuyobozi bwa Carousel Ltd igaragaza uburyo ubwitabire bw’abakina buzarushaho kwiyongera ari nako bizatuma igihembo nyamukuru kigerwaho mu gihe gito inzozi z’abawukina zigahinduka impamo.

Nshuti ati “Bitewe n’ubwitabire duteganya ko bitarenze igihe cy’ibyumweru bitatu cyangwa bine twaba tugeze ku gihembo nyamukuru kigera kuri Miliyoni 15Frw”.

Abishingira ko ubu bafite abasaga 200 bakinnye umukino wa Jackpot Lotto nibura inshuro enye. Abo bantu buri wese aguze amatike abiri mu cyumweru kimwe hacuruzwa miliyoni 200Frw, igihembo nyamukuru kikagenerwa 7.5% by’ayacurujwe muri icyo cyumweru bivuga ko mu cyumweru kimwe gusa aya mafaranga aba agomba gutangwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .