00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Iburasirazuba yinjije imisoro y’asaga miliyari 62 Frw mu 2023/24

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 November 2024 saa 01:19
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, iyi ntara yinjije miliyari 48,37 Frw mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta na miliyari 14 Frw y’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.

Ibi byagarutsweho ku itariki 12 Ugushyingo 2024 ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyashimiraga abasora bahize abandi mu mwaka wa 2023/2024 muri iyi ntara. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera.

Muri iki gikorwa, hashimiwe usora wahize abandi mu gutanga umusoro mwinshi muri buri karere muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, hashimirwa usora wahize abandi mu gutanga umusoro mwinshi mu ntara yose, usora watanze inyemezabwishyu za EBM nyinshi kurusha abandi ndetse n’umuguzi watse inyemezabwishyu nyinshi.

Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bw’iyi ntara, abasora bari bariyemeje gukusanya miliyari 56,5 Frw mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta na miliyari 14,8 mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze. Ibyo bisobanuye ko hakusanyijwe umusoro ku kigero kingana na 85,5% cy’intego bari bihaye.

Sebikwekwe Cyprien uhagarariye ikigo Ayateke Star Company cyashimiwe nk’uwasoze neza mu Karere ka Kirehe ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya, yavuze ko yishimira umusanzu we mu kubaka igihugu.

Ati “Nishimiye kuba nongeye gushimirwa kandi gutanga umusoro umuntu arabikora agakomeza ibikorwa byo gucuruza nta kibazo. Numva mfite ishema rikomeye ry’uko ntanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu cyacu”.

Yongeyeho ko ibyo byongerera imbaraga ikigo ayobora gikora ibijyanye no gusana ibikorwaremezo by’amazi mu baturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko iyo ntara iteganya kwegera kurushaho abasora kugira ngo bazayifashe kwesa umuhigo yihaye wo gukusanya agera miliyari 56,1 Frw mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta n’andi miliyari 15,6 Frw y’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Yongeyeho ko ibyo byose bizakorwa hagamijwe kuzamura uruhare rw’imisoro mu iterambere. Ati “Izo ngamba zose tuzazishyira mu bikorwa dufatanyije n’izindi nzego hagamjwe kugira ngo buri wese agire uruhare mu kwiyubakira igihugu binyuze mu gutanga imisoro n’amahoro.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko gushimira abasora neza bigamije guha agaciro umusanzu baba batanze, gukora ubukangurambaga ku badasora uko bikwiye no kwishimira ibikorwa by’iterambere umusoro ufasha igihugu kugeraho bivuye mu maboko y’Abanyarwanda.

Yavuze ko kuri iyi nshuro by’umwihariko RRA isaba abaguzi kongera gutekereza ku kwaka inyemezabwishyu za EBM kuko ari rwo ruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Ati “Abaguzi bose turabasaba kugira uwo muco wo kwaka inyemezabwishyu. Baba bishyuye bahawe icyo baje kugura, rero ni uburenganzira bwabo kuzaka kuko ni bwo amafaranga bishyuye y’umusoro baba bizeye ko azagera mu isanduku ya Leta. Ikindi ni uko harimo n’igihembo cya 10% rya TVA umuguzi agenerwa”.

Komiseri Niwenshuti kandi yaboneyeho gusaba abasora neza mu Burasirazuba gukebura bagenzi babo, babashishikariza gutanga inyemezabwishyu za EBM.

Abasora neza bashimiwe ku nshuro ya 22
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abasora n'abandi bayobozi mu nzego z'ibanze mu Burasirazuba
Abasora baganirijwe ku ruhare rw'umusoro mu kwiyubakira igihugu
Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, ashimira usora mwiza muri ako karere
Murwanashyaka Phocas (uri hagati) yahembwe nk'umuguzi watse inyemezwabwishyu nyinshi mu Burasirazuba
Sebikwekwe Cyprien uhagarariye ikigo Ayateke Star Company cyashimiwe nk’uwasoze neza mu Karere ka Kirehe
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko iyo ntara iteganya kurushaho kwegera abasora kugira ngo bazayifashe kwesa umuhigo yihaye wo gukusanya imisoro myinshi
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko gushimira abasora neza bigamije guha agaciro umusanzu baba batanze no gukora ubukangurambaga ku badasora uko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .