00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara z’ubucuruzi muri EAC, inzitizi ikomeye ku isoko rusange

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2022 saa 11:13
Yasuwe :

Ubucuruzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ni imwe mu ngingo zifatiye runini uyu muryango ariko bwakunze gushegeshwa n’amakimbirane ibihugu biwugize bifitanye, aho hakunze gufungwa imipaka, gufata ibyemezo bibangamirana n’ibindi.

Ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), akanama k’ubucuruzi ka EAC katoye komite nyobozi nshya yiyemeje gukemura ibibazo n’amakimbirane akomeje kuzitira Isoko rusange ry’uyu muryango.

Kuri ubu, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi bwasubiye inyuma, ubwa Kenya na Tanzania ni uko, utibagiwe na Uganda ifitanye intambara z’ubucuruzi n’ibindi bihugu. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na yo si shyashya nyuma y’intambara yubuye ya M23 n’ingabo za FARDC, bigatuma yijundika u Rwanda ubucuruzi bugahagarara.

Kimwe mu byo komite nshya iyobowe n’umunya-Tanzania, Angelina Ngalula, igomba kwibandaho ni uguhangana n’inzitizi zishingiye n’izidashingiye ku misoro (NTBs) zikomeje gushegesha ubucuruzi mu karere.

Simon Kaheru uyobora akanama k’ubucuruzi ka EAC ku ruhande rwa Uganda, yavuze ko hari imbogamizi nyinshi cyane zo kuba ibicuruzwa bya Uganda byajya ku isoko rya Kenya. Yakomeje avuga ko Uganda ifite isukari nyinshi ikora ariko idafite isoko ryo kuyicuruzaho, cyo kimwe n’amata n’ibindi bicuruzwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC), John Bosco Kalisa, avuga ko Uganda na Kenya bafitanye intambara y’ubucuruzi aho Uganda ivuga ko ubuyobozi bwa Kenya bushyiraho imisoro ihanitse kandi nta biganiro byabayeho.

Uganda irega Kenya ko yashyizeho umusoro mushya ku nkoko, amagi, amata, isukari n’ibindi bicuruzwa byayo hirengagijwe ibiteganywa n’amategeko ya EAC.

Kalisa ati “Ibicuruzwa bya Uganda bigomba kugera ku isoko rya Kenya nta mbogamizi n’imwe ibayeho. Gusa bashyizeho umusoro nta biganiro bagiranye, ibi rero ni bibi ku bucuruzi bwo hagati y’ibihugu no ku bw’imbere mu gihugu”.

Ukuboko k’umuryango wa Perezida Uhuru Kenyatta mu bijyanye n’amata n’ibiyakomokaho, gufatwa nk’imwe mu mpamvu y’ingenzi iteza amakimbirane y’ubucuruzi amaze imyaka itatu hagati ya Uganda na Kenya.

Kenya ubu iraka umusoro wa 72Ksh ni ukuvuga Amadolari 0.6 ku magi yaturutse muri Uganda. Ni umusoro ungana na 25%. Ibi byababaje abacuruzi ba Uganda ndetse n’abaguzi bo muri Kenya kuko igiciro cy’amagi muri Kenya cyazamutse cyane

Agakarito k’amagi (itureyi) karagura amashilingi 450 ($3.82), kavuye ku mashilingi 360 ($3.05) kandi abayacuruza bavuga ko ataboneka uko bikwiye.

Icyemezo cya Kenya cyatumye Uganda nayo ifata ikindi cyo kwihimura, aho imitobe yo muri Kenya itemewe ku isoko ryayo. Kuva mu Ugushyingo 2017, Kenya ikomeje kwinubira ko umutobe witwa Del Monte ucibwa umusoro wa 13%.

Uganda ivuga ko bigoye gutandukanya imitobe yakozwe mu bihingwa by’imbere mu gihugu n’iyakozwe mu byatumijwe mu mahanga. Ibi bituma hatubahirizwa itegeko ry’uko umusoro ukurwaho ku gicuruzwa cyakozwe mu bintu by’imbere mu gihugu kigize EAC.

Uganda kandi yanashyizeho umusoro ku bicuruzwa byo mu nganda byo muri Kenya harimo n’imiti.

Mu gihe Kenya na Uganda bari mu ntambara, hari indi iri hagati y’u Rwanda na Tanzania. Kuva mu 2018 u Rwanda rwinubira ko amata yarwo yoherezwa muri Tanzania agacibwa amafaranga n’ibigo birimo igitsura ubuziranenge, igishinzwe imiti n’ibiribwa ndetse n’igishinzwe amata n’ibiyakomokaho.

Kohereza ikilo kimwe cy’amata muri Tanzania, ubu bisaba kugitangira amashilingi 2000 ni ukuvuga amadolari 0.86 avuye ku mashilingi 150 ($0.064). Iyi ni inyongera ya 1233 ku ijana yashyizweho muri Kanama 2018 igatangira kubahirizwa tariki 1 Ukwakira 2018.

U Rwanda ruvuga ko ibi ari uguheza ku isoko amata yarwo kuko yageraho atabasha guhangana n’ay’imbere mu gihugu bitewe n’igiciro aba agezeho.

Tanzania kandi ifitanye ibibazo n’ibihugu bindi byo muri EAC kubera gusaba uruhushya rwo kuhakorera. Iki gihugu gisaba ko umuturage wo muri EAC ushaka viza y’ubucuruzi yishyura amadolari 250 ibi bikaba bitandukanye n’amasezerano y’urujya n’uruza mu muryango.

Hagati y’u Rwanda, Uganda n’u Burundi naho haracyari ibibazo, gusa bikagaragazwa ko intambwe iherutse guterwa yo kongera kwagura umubano hagati y’ibi bihugu by’umwihariko u Rwanda na Uganda bizatanga umusaruro nyuma yo kongera gufungura imipaka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EABC, Kalisa avuga ko kwihuza kw’ibihugu ari urugendo kandi hari akazi gakomeye kamaze gukorwa.

Ati “Ntabwo imbogamizi zose zitari imisoro zose wahita uzikuraho, kubera ko hari nubwo ibihugu bibanza kureba inyugu zabyo cyane ko bitanafite ubukungu bungana, kuko hari ibivuga ngo nidufungura turahomba, ibyo twinjizaga cyangwa se guhangana ku isoko bitunanire, usange ibyacu biraduhombeye.”

Kalisa akomeza avuga ko izo na zo ari imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro, kubera ko abantu bareba ibyo bahomba, uguhangana ku isoko kw’abikorera kuko niba bateje imbere inganda bagomba no kuzirinda.

Gusa ngo hari intambwe igenda iterwa muri EABC mu gushaka uko imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro zose zavaho, kandi hari ubushake bwa politiki bwo gukuraho izo mbogamizi.

Ubucuruzi muri EAC bukomeje kuzitirwa n'amakimbirane mu by'imisoro n'izindi nzitizi zidashingiye ku misoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .