Infinix yateye intambwe mu kurimbisha Kigali, abakiliya bayo ibazanira Note 7 na Hot 9

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 Nyakanga 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Ku bamaze iminsi batembera Umujyi wa Kigali cyane cyane mu masaha y’ijoro birashoboka cyane ko baba baratangiye kubona ibirango bya Sosiyete ikora telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ya Infinix bikoze mu buryo bw’umutako biri ku nyubako ndende muri uyu mujyi izwi nka ‘Kigali City Tower’

Ni uburyo bushya iyi sosiyete yahisemo gukoresha mu imenyekanishabikorwa ari nako inatanga umusanzu wayo mu kurimbisha Kigali, ubwo yashyiraga ku isoko ry’u Rwanda telefone nshya za Note 7 na Hot 9.

Ubu buryo bw’imenyekanishabikorwa busanzwe bukoreshwa mu mijyi ikomeye nka New York na Las Vegas, aho ibirango by’ibigo bikomeye bishyirwa ku nyubako ndende zo muri iyo mujyi, bikaba uburyo bwo kwamamaza no kuyirimbisha.

Note 7 na Hot 9 telefone nshya zikwiriye Abanyarwanda

Infinix ubwo yamurikaga ku mugaragaro ibi birango byayo biri kuri Kigali City Tower yanashyize hanze telefone nshya za Infinix Note 7 na Infinix Hot 9.

Umwihariko w’iyi telefone ya Infinix Note 7 ni ikirahure cyayo kinini kingana na 6.95” kandi gitanga amashusho yo mu bwoko bwa High definition (HD).

Undi mwihariko wa Infinix Note 7 ni Camera ya megapixel 48 kubera amaso yayo ane, ayiha ubushobozi bwo gufotora ibintu biri kure bikaza bidatakaje umwimerere wabyo kandi ibi ikabikora ku manywa cyangwa mu ijoro.

Iyi telefone iboneka mu mabara atandukanye arimo icyatsi, umukara, n’ubururu inafite umwihariko wo kugira bateri irambya umuriro, ndetse ikaba ikoresha porogaramu ya XOS 6.0.

Infinix Hot 9, ikaba ari nayo nshya mu zitwa ama-Hot iri ku isoko kimwe na Infinix Note 7 ifite ikirahure cya HD, ikagira Camera y’inyuma ifite Megapixel 13 naho iy’imbere yo ikagira Mega Pixel 8.

Izi telefone zigira umwihariko wo kugira ububiko bunini bwa 64 GB na 32 GB, bituma umuntu ashobora kuyibikaho ibintu byinshi atiriwe asiba ibyari biriho ngo abone umwanya.

Ku bakiliya bazasura amaduka ya Infinix bifuza kugura izi telefone bashyiriweho poromosiyo yitwa ’Buy one win another’ aho bashobora no kubona impano zitandukanye z’iyi sosiyete.

Muri iki gihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19,mu rwego rwo kwirinda ko hagira umukiliya wabo wandura, Infinix yazanye uburyo uwifuza telefone zabo ashobora kuyigura anyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo ubundi bakayimuzanira aho yaba ari hose mu gihugu ku buntu.

Ku bakiliya bifuza kwigerera ku maduka yabo nabo ntibakumiwe kuko hujuje ibyagenwe n’inzego z’ubuzima mu kwirinda Covid-19.

Sosiyete ya Infinix yafunguye imiryango mu 2013 ubu ikorera mu bihugu birenga 40 ku Isi byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Epfo, Aziya ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Muri ibi bihugu byose ikoreramo imaze kumenyekana nk’uruganda rukora telefone zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi zihendutse.

Ibirango bya Infinix byashyizwe kuri KCT
Mu ijoro aho waba uri hose mu Mujyi wa Kigali ubasha kubona ibi birango bya Infinix
Infinix Note 7 ifite umwihariko wa Camera ifite Megapixel 48
Infinix Hot 9 yageze ku Isoko ry'u Rwanda
Umukiliya wifuza izi telefone yazisanga mu maduka yose ya Infinix mu Rwanda
Ku baguze izi telefone bahita binjira muri Poromosiyo ya 'Buy one win another'

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .