00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu RRA yarengeje intego y’imisoro yagombaga gukusanya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 11:44
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yatangaje ko iki kigo cyinjije mu isanduku ya leta miliyari 1,910.2 Frw, aho intego cyahawe cyayigezeho ku gipimo cya 104.3%.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashimiye ku nshuro ya 20 abasora bahize abandi mu kumenyekanisha no kwishyura neza imisoro. Ni ibikorwa byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 RRA imaze ibayeho.

Ruganitwali yavuze ko nubwo iki kigo mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/22 cyinjije miliyari 1,910.2 Frw, cyari cyahawe intego yo gukusanya miliyari 1,831.3.

Ni ukuvuga ko iyo ntego yagezweho ku gipimo cya 104.3%. Bisobanuye ko ku ntego y’umwaka harenzeho miliyari 78.8 Frw.

Ku rundi ruhande kandi, habayeho izamuka ringana na 15.5%, ni ukuvuga miliyari 255.7 Frw ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/21.

Ruganintwali yavuze ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zatumye babasha kurenza intego bihaye mu bijyanye n’imisoro bakusanya.

Ati "Habayeho izamuka ry’ubukungu ryarenze igipimo cyateganywaga. Iya kabiri ni abasora bibwirije gutanga umusoro wabo neza."

"Iya gatatu ni ingamba zo mu rwego rw’ubutegetsi mu kigo, aho twanakurikije impanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye ku munsi nk’uyu umwaka ushize, zatumye twongera abatanga umusoro ndetse n’abawutanga bagatanga ukwiye."

RRA kandi yakusanyirijwe Uturere imisoro n’amahoro bingana miliyari 76.7Frw, mu gihe intego yari iyo kwinjiza miliyari 88.5 Frw.

Ruganintwali yakomeje ati ati "Intego yagezweho kuri 86.7%, yabuzeho miliyari 11.7 Frw bitewe n’icyemezo Guverinoma yafashe cyo gukomeza gukoresha ibipimo by’umusoro ku butaka byari bisanzwe bikoreshwa mbere ya 2021/22, hashingiwe ku busabe bw’abasora, mu gihe mu kugena intego byari biteganyijwe ko hazakoreshwa ibipimo bishya biri hejuru."

RRA itangaza ko ifite intego y’uko mu 2022/23 izazamura umusoro ku ijanisha 18% rihwanye na miliyari 340.6 Frw biteganywa ko ziziyongera ku mafaranga yakusanyijwe mu 2021/22.

Icyakora, Ruganintwali avuga ko barimo kubona ingaruka zigendanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa ku isoko mu ikusanywa ry’imisoro, ariko birizera ko bazageza ku ntego bahawe.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bafakulera yavuze ko imisoro ifatiye runini igihugu mu iterambere ryacyo, ari nayo mpamvu nabo batazatezuka guharanira ko intambwe igihugu kimaze gutera mu iterambere idasubira inyuma.

Ati "Gusora neza kandi ku gihe ni inshingano yacu. Kubikora uko bikwiriye bidufasha kubaka u Rwanda twifuza. Intambwe yatewe mu gihugu cyacu ntiteze gusubira inyuma, nicyo gituma natwe tutazatezuka mu gutanga umusoro neza."

Yakomeje agira ati "Intambwe yatewe mu gihugu cyacu ntiteze gusubira inyuma nicyo gituma natwe tutazatezuka ndetse n’ababifitemo intege nke tuzajya tubahwitura.’"

Bafakulera avuga ko ubufatanye buranga RRA n’abasora ari ingenzi kuko bufasha kugera ku ntego zo gukusanya imisoro myinshi ariko bikajyana no kubaka ubushobozi bw’abasora.

Ruganintwali yavuze ko izamuka ry'ubukungu ryongereye ingano y'imisoro ikusanywa
Bafakulera yashimangiye uruhare rw'imisoro mu iterambere ry'igihugu
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi mu nzego za Leta n'abikorera
Abasora neza bashimiwe mu birori byitabiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .