00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga igera kuri 400 yatangiye gufashwa kwagura ubucuruzi bwo kuri internet

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 03:45
Yasuwe :

U Rwanda rumaze igihe rushyize imbaraga muri gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse ubucuruzi bwo kuri internet ni kimwe mu byitaweho nubwo ababwitabira bataragera ku kigero gishimishije.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere cy’Abadage, GIZ, yatangiye gufasha abakora ubucuruzi bwo kuri internet binyuze ku mbuga zatangijwe zirimo Rwanda Matt na E-Commerce Center aho kuri ubu iki kigo kiri gufasha abasaga 400 barimo n’ibigo bikomeye.

Iyi mishinga isaga 400 iri gufashwa kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi byayo no guhuzwa n’abakiliya hifashishijwe ikonarabuhanga igizwe n’ibigo bikomeye ndetse n’ibiciriritse bikizamuka ku buryo serivisi bitanga zibasha kuboneka binyuze kuri murandasi.

Umukozi muri GIZ akaba n’umuyobozi w’Ikigo gifasha ibigo gukorera kuri internet mu bucuruzi bwabo cyashyizweho na Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda, E-Commerce Center, Mohamed Es Fih, yavuze ko ubucuruzi bwo kuri internet buri kwihuta ariko hari ibyo abacuruzi bakwiye kwitondera mu kubukora.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko kuri rwiyemezamirimo icyo watekereje gukora ukwiye kugishyira mu bikorwa. Niba ushaka gucuruza kuri internet urebe ibicuruzwa by’ingenzi abe ari byo uheraho. Ugomba kumenya ko ari wowe wasobanura neza ibicuruzwa byawe bityo ukabyitaho.”

Yavuze umucuruzi akwiye guharanira gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu rwego rwo gufata abakiliya be ahantu henshi hashoboka.

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko ifasha imishinga itandukanye y’urubyiruko, Aretha Mutumwinka Rwagasore, yemeje ko ikoranabuhanga rikwiye gukomeza kuba inzira nziza yo guteza imbere ubucuruzi binyuze mu kubikora kinyamwuga.

Ati “Ntekereza ko byoroshye kurusha uko umuntu yafungura iduka mu gihe adafite ubushobozi bwo guhita bafungura iduka, bitanga umwanya wo kugeza ibicuruzwa byawe ku isoko ryagutse. Ni uburyo bwiza bwo kumenyekana no kugaragaza ibyo ikoranabuhanga rishobora gukora.”

Abafite ubucuruzi bukorera kuri internet bemeza ko bifasha mu kugera ku bakiliya nubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku myumvire nk’uko Girabayo Gloria washinze Flavor Ltd icuruza ibikapu bya Made in Rwanda yabigarutseho.

Ati “Iyo uzi abo wifuza gucuruzaho na we birakorohera. Imbogamizi tugihura nazo ni imyumvire ku bijyanye no gutanga amakuru yerekeye ugura n’impungenge ku kuba yishyura mbera gusa biragenda bigabanuka”.

Munyankindi Chris wo mu Karere ka Nyabihu ukora umuvinyo wifitemo impumuro y’ikawa, yavuze ko gukorera kuri internet byatumye bagura amasoko babasha kugera ku bakiliya babo mu gihe cya vuba.

Kuri ubu bari gufashwa na E-Commerce Center aho bakora ibicuruzwa byabo bakabishyira mu bubiko bw’iki kigo hanyuma umuntu uguze kuri internet agashyikirizwa ibyo ahashye mu gihe gito.

Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu iheruka igaragaza ko umubare w’abakoresha telefoni mu kwishyurana mu buryo buhoraho wiyongereyeho 9 ku ijana, uva kuri 5.079.232 muri Kamena 2021 ugera kuri 5.528.109 muri Kamena 2022 mu gihe abakoresheje amakarita wavuye kuri 4.635 ugera 5.263 bivuze ko hiyongereyeho 14%.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’Urwego rw’Abikorera muri MINICOM, Ndayambaje Rwagitare Berthe, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo ubucuruzi bwo kuri internet bushyirwemo imbaraga, anasaba ababukora kurushaho kwimakaza ubunyangamugayo.

Gukoresha ikoranabuhanga ni kimwe mu bizafasha Abanyarwanda kwisanga ku isoko rusange rya Afurika n’andi masoko yo mu karere mu guteza imbere ubucuruzi n’ikoranabuhanga ryo musingi w’iterambere u Rwanda rwifuza.

Abakora ubucuruzi bwo kuri internet basabwe gukora kinyamwuga
Imashini zifashishwa mu gukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa
Muri E-Commerce Center harimo ibikoresho bitandukanye bifasha ba rwiyemezamirimo kongerera agaciro ibicuruzwa byabo
Abafite ibikorwa byo kuri internet bahise batangira gucuruza
Girabayo Gloria yavuze ko nubwo ubucuruzi bwo kuri internet bukirimo imbogamizi ariko zigenda zikemuka
Mohamed Es Fih, yavuze ko ubucuruzi bwo kuri internet buri kwihuta ariko hari ibyo abacuruzi bakwiye kwitondera mu kubukora
Umuyobozi wa Inkomoko ifasha imishinga itandukanye y'urubyiruko, Aretha Mutumwinka Rwagasore

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .