00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Illovo, isukari ivangwamo Vitamin A yashyizwe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 11:17
Yasuwe :

Uruganda rukora rukanatunganya isukari, Illovo Sugar, rwatangije uburyo bwo gupfunyika isukari y’ikilo kimwe izajya ibanza kuvangwamo Vitamine A kugira ngo igere ku muguzi yujuje ubuziranenge, ingano yuzuye ndetse inakungahaye ku ntungamubiri.

Ni isukari izajya ivanwa mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika aho uruganda rusanzwe rukorera hanyuma izanwe mu Rwanda ari na ho ibyo kuyipfunyika no kuyivangamo Vitamine A bizajya bibera.

Ni uburyo butari busanzwe bukorerwa mu Rwanda nubwo uru ruganda rumaze imyaka 20 rugemura isukari mu gihugu kuko yazaga ipfunyitswe mu mifuka y’ibiro 50 hanyuma umucuruzi akaba ari we uyitanga ku biro ashatse.

Mu gukemanga ubuziranenge bw’abayipfunyika, mu 2019 batangije ububiko bwabo bashyiraho n’abakozi bazajya bakurikirana uko ibicuruzwa byabo bigera ku mukiliya ari nabwo batangiye gutekereza uburyo isukari yajya igera ku muguzi yujuje byose.

Mu muhango wo kumurika iki gikorwa wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, Umuyobozi wa Illovo Sugar Kigali, Consolate Karangwayire, yavuze ko bashaka guha Abanyarwanda isukari yujuje ubuziranenge, kuko nubwo bari basanzwe bayizana mu gihugu itageraga ku bayikeneye mu buryo bwifuzwa.

Yavuze ko mu bindi bihugu Illovo Sugar ikoreramo bategekwa kuvanga Vitamine A mu biribwa bacuruza ari na yo mpamvu biyemeje kuyivanga mu isukari mbere yo kuyipfunyika ku nyungu z’uzayikoresha.

Ati "Mu gutangira gupfunyika ikilo kimwe bikorewe hano mu Rwanda twasanze bikenewe ko Abanyarwanda babona iyo Vitamine A ihagije kuko ari ingenzi mu biribwa. Tuyivangira mu isukari hano."

Mu bubiko bwa Illovo Sugar Kigali haba harimo isukari irenga toni 5000, ibintu bitanga icyizere ko igiciro cy’isukari gishobora kugabanuka nk’Uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze abishimangira.

Ati "Ntabwo navuga ngo igiciro kizagabanuka ejo ariko biratanga icyizere cyane kuko n’ubundi bihenda kuko byaje ari bike bikabura ku isoko bijyanye n’uko abifuza isukari bazamuka umunsi ku wundi. Kuyigira ari nyinshi hari icyo bikora ku giciro."

Isukari ikorerwa mu Rwanda iri hagati ya 10-15% by’ikenerwa yose mu gihugu, Dr Ngabitsinze akavuga ko isukari ya Illovo izafasha mu kubona iyuje ubuziranenge ndetse ihagije ku masoko.Ati “Turifuza ko mu bihe bizaza isukari ikenewe yaboneka hafi buri gihe."

Ku bijyanye n’ubuziranenge bw’iyi sukari Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, Rwanda FDA cyabanje kugenzura byose nta kujenjeka.

Kuri iyi nshuro isukari ya Illovo ifunze ku kilo kimwe izatangira kugurishirizwa mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Musanze no mu Karere ka Rwamagana aho izajya igura 1500 Frw, ikazasakazwa mu gihugu hose mu gihe kiri imbere.

Illovo Sugar ikorera isukari mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Amajyepfo ariko iyoherezwa mu Rwanda ikorerwa muri Malawi na Zambia.

Minisitiri Ngabitsinze yanatashye ububiko bwa Illovo Sugar Kigali burimo isukari irenga toni 5000
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze ni we watangije ku mugaragaro uburyo bwo gupfunyika isukari y'ikilo kimwe yongewemo vitamin A
Isukari ya Illovo izajya ishyirwa ku isoko nyuma yo kongerwamo Vitamine A
Isukari y'ikilo kimwe iba ifunze mu buryo butangiza ibidukikije ndetse ivanzemo Vitamine A
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ageza ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batemberejwe ibice bigize uru ruganda
Abakozi b'uruganda, Illovo Sugar Kigali mu byishimo nyuma yo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gucuruza isukari y'uru ruganda ivanzemo vitamin A

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .