Ikawa zahize izindi mu buryohe mu Rwanda zagurishijwe miliyoni 315 Frw mu cyamunara

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi mu Rwanda, NAEB, cyagurishije mu cyamunara ikawa zahize izindi mu buryohe mu Rwanda, zatowe n’abasogongezi mu irushanwa mpuzamahanga rya kawa rya 2018.

Iyi cyamunara yabaye kuri uyu wa Kane, ikorwa hifashishijwe interineti, ihuriyemo amakoperative y’abahinzi 28 ba kawa. Ni abafite ikawa zabonye amanota hejuru ya 85 ku ijana muri Cup of Excellence 2018.

Abahinzi bitwaje toni 27 kuri NAEB ahabereye cyamunara, abashaka izi kawa bakagenda batanga ibiciro banyuze ku rubuga mpuzamahanga rucururizwaho kawa.

Ikilo cyagurishijwe menshi cyahagaze 41.22$ mu gihe mu 2015 ubwo cyamunara iheruka yakorwaga, ikilo cyahenze cyaguze 67.46$.

Ikawa ya Twumba mu karere ka Karongi niyo yegukanye umwanya wa mbere mu kugurwa amadevise menshi, ikurikirwa n’ikawa ya koperative y’abahinzi ba kawa Mayogi ikorera mu karere ka Gicumbi.

Iyi kawa ya Twumba ni nayo yaje ku isonga muri Cup of Excellence 2018’, aho yabonye amanota 90.53 %.

Cyamunara yarangiye toni 27 zose ziguzwe 359,226.7$, ni ukuvuga arenga miliyoni 315,208,856.32 Frw.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ubwiza n’amabwiriza muri NAEB, Eric Ruganintwali, yatangaje ko iyi cyamunara ifite umwihariko w’uko ikawa zihatanye ziyongereye, n’igiciro fatizo abahatana batagombaga kujya munsi kikazamuka.
Yagize ari "Uyu mwaka dufite abaguzi benshi biyandikishije, ariko ugereranyije n’imyaka ishize cyavuye ku madorali umunani ya Amerika, ubu bigeze kuri 11$.”

Mutagengwa Gerard uyobora Twumba Coffee yagarutse ku mikorere yatumye ikawa yabo ihiga izindi.

Yagize ati “Twafashe ikawa turayitegura neza, tuyisarura ku gihe, ijya ku ruganda ku gihe ku buryo nta kibazo na kimwe yigeze ihura nacyo.”

Yavuze ko bazahita begera ababaguriye kwa ku buryo bazakomeza kubabera abakiriya.

Yanavuze ko bagiye gukomeza kunoza umusaruro no gufasha abahinzi guhinga neza kugira ngo kawa y’agace batuyemo itazasubira inyuma.

NAEB ivuga ko iyi cyamunara ifasha abahinzi, koperative n’igihugu muri rusange. Ihuza abahinzi n’abaguzi nabo bakabona ikawa bakunze kandi bihitiyemo.

Ikawa zagurishijwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2018 zose zizashyikirizwa abaziguze.

Iyi cyamunara ibaye ku nshuro ya munani yarimo abahataniraga 87 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Abahinzi babaga bakurikiye uko ibiciro bya kawa yabo bizamuka buri kanya
Bammwe mu bajyanye ikawa mu cyamunara bayinywaga banaganira ku biciro
Abahinzi bari biteze kureba uko ibiciro biraza kumera
Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukurikirana ubwiza n'amabwiriza muri NAEB, Eric Ruganintwali
Ikawa zari zifunze neza ku buryo uwazitsindiye azahita azihabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza