Ikawa y’u Rwanda yatangiye kugurishwa mu maguriro akomeye yo muri Singapore

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ikawa y’u Rwanda ni imwe muri nke zigaruriye imitima y’abatuye Isi ahanini biturutse mu cyanga cyayo ihabwa n’uburyo ihingwamo, uko isarurwa ndetse n’uko itunganywa.

Kugeza ubu Ikawa y’u Rwanda isa n’iyamaze gushinga imizi mu masoko y’ibihugu by’amahanga nk’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Nyuma yo kwigarurira imitima y’abatuye Isi kuri ubu yageze no maguriro akomeye muri Singapore yaba akorera kuri internet ndetse n’andi asanzwe.

Ikawa y’u Rwanda yari isanzwe icuruzwa muri iki gihugu gusa ni ubwa mbere itangiye gucuruzwa muri aya maguriro arimo na NTUC FairPrice yubatse izina ku Isi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko kuri ubu ikawa y’u Rwanda iri kuboneka mu maguriro akomeye yo muri iki gihugu.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Amakuru meza. Ibicuruzwa by’u Rwanda ubu biraboneka ku mbuga zikora ubucuruzi bwo kuri internet zikunzwe cyane muri Singapore ndetse no mu maguriro manini.”

Yakomeje avuga ko ikawa y’u Rwanda ubu iri kuboneka ku mbuga zikora ubucuruzi bwo kuri internet zikomeye muri Singapore nka RedMart na Shopee Singapore.

Uretse aya maguriro yo kuri internet kugeza ubu ikawa y’u Rwanda iri no kuboneka mu iguriro rikomeye ryo muri Singapore ari naryo rinini muri iki gihugu rizwi nka NTUC FairPrice.

Kugeza ubu mu ikawa ziri kuboneka kuri aya masoko zikomoka mu Rwanda harimo izwi nka Gorilla’s Coffee ikorwa n’uruganda rutunganya ikawa mu Rwanda, RFCC (Rwanda Farmers Coffee Company) ndetse n’izwi nka Kawah.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Farmers Coffee Company, Aaron Rutayisire yabwiye IGIHE ko kuba kawa yabo igeze kuri uru rwego babikesha gukorana neza n’abakiliya babo.

Ati “Tubikesha gukorana neza n’abakiliya bacu nabo bagashyiramo imbaraga mu kwinjira ahari ngombwa hose mu masoko tuba twifuza kugeramo yose, cyane cyane ayo muri Singapore tumaze igihe dushakisha, ni indi ntambwe. Yacuruzwaga ahandi ariko na hariya yateye intambwe yo kugera mu yandi maduka tuba twifuza.”

Rutayisire yavuze ko kuba ikawa yabo yageze muri aya masoko bivuze ikintu kinini ku bucuruzi bwabo.

Ati “Bivuze ko icya mbere ko ubwiza bw’ibyo dukora bushimwa ku rwego mpuzamahanga, icya kabiri bivuze ko abakiliya b’aya maguriro batajyaga bayibona nabo bagiye kujya bayibona bikazamura umubare w’iyo twacuruzaga muri Singapore.”

Rutayisire yavuze ko kuba aya maguriro yatangiye gucuruza Gorilla’s Coffee bizazamura ingano y’iyo bacuruzaga.

Ikawa y'u Rwanda yageze mu masoko akomeye yo muri Singapore (Ifoto: Twitter/ Amb Uwihanganye Jean de Dieu)
Gorilla's Coffee yatangiye kugurishwa kuri Red Mart

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .