Icyayi cya Nyabihu cyaciye agahigo kigurwa amafaranga menshi muri Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Ugushyingo 2019 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Icyayi cy’uruganda rwa Nyabihu [Nyabihu Tea Factory], gihagarariye u Rwanda mu imurikagurisha ry’icyayi rihuriwemo n’inganda zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi kurusha ibindi, kuva iri murikagurisha ryatangira.

Ibihugu byo muri aka karere bihurira kuri iri soko ry’i Mombasa, icyayi cyabyo kigahatana mbere yo kwerekezwa ku isoko mpuzamahanga. Ni igikorwa gitegurwa n’Ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Tea Trade Association, EATTA).

Icyayi cy’uruganda rwa Nyabihu nicyo cyaguzwe ku $7.22 [Asaga ibihumbi 6700Frw] ku kilo, igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’uko bisanzwe.

Rwanda Mountain Tea Ltd ihuriwemo n’inganda z’icyayi zirimo urwa Nyabihu yanditse ubutumwa kuri Twitter burushimira ku kuba icyayi cyarwo cyahize ibindi.

Bugira buti “Amakuru mashya! Icyayi cy’Uruganda Nyarwanda rw’Icyayi rwa Nyabihu cyongeye kugurishwa ku giciro kiri hejuru, aho cyagurishijwe amadolari 7.22$ mu imurikagurisha rya EATTA ririmo kuba ku nshuro ya 45.”

Bukomeza bugira buti “Nicyo giciro gihanitse mu mateka y’iri murikagurisha, igiciro kiri hejuru giheruka cyari 6.64 $, cyaguzwe icyayi cy’urwo ruganda n’ubundi”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) kigaragaza ko kuva iri murikagurisha ritangiye kuri iyi nshuro mu Ukwakira uyu mwaka hamaze kugurishwa ibilo 42,461,907 by’icyayi ku mpuzandengo y’amadolari 2.22$ ku kilo.

By’umwihariko icyayi gikomoka mu Rwanda kimaze kugurishwa ni ibiro 1,968,267 ku mpuzandengo y’amadolari 3.07$ mu gihe Kenya imaze kugurisha ibiro 33,971,386 ku mpuzandengo y’amadolari 2.33$.

Mu Rwanda icyayi cyatangiye guhingwa mu 1961. Mu mwaka wa 2018 cyakorwagamo n’abahinzi 42840, gihingwa kuri hegitari 26897 mu turere 12 tw’igihugu. Ingano yacyo yarazamutse iva kuri toni 14 500 mu 2000 igera kuri toni 27 824 mu 2017/2018.

Mu Ukwakira 2018, u Rwanda rwagurishije ibilo 1,708,711 by’icyayi muri iri murikagurisha ku mpuzandengo y’amadolari 2.72$ ku kilo. Icyo gihe Kenya yagurishije ibilo 34,098,480 ku mpuzandengo y’amadolari 2.42$. icyo gihe kandi nibwo icyayi cya Nyabihu cyari cyaguzwe menshi, amadolari 6.64$ ku kilo.

U Rwanda rufite isoko ry’icyayi mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, Pakistani, Misiri, Kazakhstani, Afghanistan, mu Burengerazuba bwo hagati n’ahandi.

NAEB igaragaza ko mu 2016-2017 icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 25,128 zavuyemo miliyoni $74,5 mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 habonetse toni 27 824 zasarurwamo miliyoni $88.

Mu 2018 mu Rwanda hari inganda 16 zitunganya icyayi. Mu bakoranaga na zo abagore bari 60% n’abagabo 40%.

Icyayi cy'u Rwanda gikomeje kwihagararaho ku isoko mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza