00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR yagaragaje uruhare rw’inama z’ubutegetsi mu ibaruramari ry’ibigo rikozwe neza

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 11:06
Yasuwe :

Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga, ICPAR rwagaragaje ko kugira inama y’ubutegetsi bigabanya amakosa akorwa mu ibaruramari, rusaba ibigo bikomeye kuzishyiraho.

Byagarutsweho kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022, ku munsi wa kabiri w’amahugurwa y’ababaruramari b’umwuga ari kubera mu Karere ka Rusizi.

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya 11, ategurwa n’urugaga rw’ababaruramari babigize umwuga, ICPAR (Institute of Certified Public Accountants), ay’uyu mwaka aribanda ku kunoza uyu mwuga no kuwujyanisha n’ikoranabuhanga.

Ku munsi wa kabiri w’aya mahugurwa abayitabiriye bahawe ibiganiro birimo icyagarutse ku ruhare rw’inama z’ubutegetsi mu kunoza imicungire y’ibigo.

Dr Peter Crow wo muri Uganda yavuze ko inama z’ubutegetsi zigira uruhare mu gutuma ibigo biyoborwa neza.

Umuyobozi wungirije wa ICPAR, Patrick Gashagaza, yavuze ko inama y’ubutegetsi ari ngombwa kuko ubuyobozi bw’ikigo buba bukeneye irindi jisho ribufasha kwigenzura.

Ati "Sosiyete igomba kugira ubuyobozi bukora umunsi ku munsi ikagira n’urundi rwego ruri hejuru rugenzura niba inshingano n’imirongo yatanzwe iri kubahirizwa. Icyo gihe niba ubuyobozi hari amakosa bwakoze cyangwa icyo bwibagiwe, kubera ubumenyi buke cyangwa ubushake buke inama y’ubutegetsi ibugarura ku murongo".

Avuga ko iyo bagiye gukora ubugenzuzi bw’imari mu bigo bifite inama z’ubutegetsi basanga raporo y’imikoreshereze y’imari imeze neza.

Ati "Ababaruramari bakora mu bigo bidafite inama z’ubutegetsi akazi karabagora. Inama tugira ba nyiri ibigo ni uko igihe babonye ubushobozi bakwiye gushyiraho inama z’ubutegetsi".

Inzobere mu bijyanye n’ibaruramari, Robert Busuulwa yabwiye IGIHE ko bagira inama ibigo bicyiyubaka gushaka abagize inama y’ubutegetsi b’abakorerabushake.

Ati "Rimwe na rimwe usanga ibigo bidafite inama z’ubutegetsi kuko zidafite ubushobozi bwo kuzishyura. Inama tubagira ni ugushaka abantu b’inzobere mu bukungu, mu mategeko n’ibindi bashobora kuza bagakora batishyurwa".

Kugeza ubu ICPAR ifite abanyamuryango basaga 800, amahugurwa nk’aya akaba aba buri mwaka aho ay’umwaka ushize yabereye mu Karere ka Musanze ibi ngo biri no mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’ibindi bice by’u Rwanda bitari umujyi wa Kigali ku baba bitabiriye aya mahugurwa baturutse hanze y’igihugu.

Aya mahugurwa yatangiye tariki 25 arasozwa kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022.Yitabiriwe n’abaruramari b’umwuga basaga 250 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Somalia n’u Rwanda.

Robert Buulwa, inzobere mu bijyanye n'ibaruramari atanga ikiganiro
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bagaragarijwe uruhare rw'inama z'ubutegetsi mu ibaruramari ry'ibigo
Abitabiriye amahugurwa bakurikiye ibiganiro byayatangiwemo birimo n'icyagarutse ku ruhare rw’inama z’ubutegetsi mu kunoza imicungire y’ibigo
Amahugurwa ya ICPAR y'uyu mwaka yabereye mu Karere ka Rusizi
Aya mahugurwa yitabiriwe n'ababaruramari bo mu bihugu byo mu Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .