00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kwitega ku mupaka uhuriweho n’u Rwanda na RDC ugiye kubakwa i Rusizi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 02:33
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni igihugu gifatwa nk’irembo ry’u Rwanda kuko uretse kuba abaturage b’ibihugu byombi basangiye amateka n’imibereho, ubuyobozi nabwo bukomeje kunoza umubano n’ubuhahirane.

Ibihugu byombi bifatanya mu bucuruzi n’ubuhahirane aho mu 2019, u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372$, bingana na 32% by’ibyoherejwe mu mahanga byose.

Uyu musaruro waragabanutse mu 2020 ugera kuri miliyoni 88,6$ bitewe n’ingaruka za Covid-19, ariko nabwo RDC yaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakiriye umusaruro mwinshi w’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

Ibihugu byombi bihuriye mu Muryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, CEPGL ndetse kuri ubu RDC igiye kuba Umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba, EAC.

Mu ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi rwabaye muri Kamena 2021, hemeranyijwe kwagura inzira z’ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ni ukuvuga ko hagomba kwagurwa no kubaka imipaka mu buryo bugezweho, kongerwa ingendo z’indege zihuza ibihugu byombi, kubaka ibyambu byoroshya ubucuruzi na gari ya moshi.

Ubu bucuruzi by’umwihariko ubwambukiranya imipaka bukorerwa mu turere twa Rubavu na Rusizi ahari imipaka itandukanye irimo umwe wubatswe mu buryo bugezweho wa La Corniche One Stop Border Post [Grande Barrière] mu Karere ka Rubavu.

Umupaka nk’uyu ni wo ugiye kubakwa mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda no mu gace ka Ruzizi ya Kabiri i Bukavu ku ruhande rwa RDC.

Kuba hagiye kubakwa umupaka uhuriweho i Rusizi, bizafasha mu gushyira mu bikorwa ibyatanzweho umurongo n’abakuru b’ibihugu byombi, Paul Kagame na Antoine Félix Tshisekedi.

Imibare y’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda igaragaza ko mbere y’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu mupaka wa Rusizi ya Kabiri hanyuraga abantu basaga ibihumbi 12.

Babaga barimo abakora ubucurizi buciriritse, abagenda mu modoka rusange bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Bukavu, abambuka n’amaguru bagiye gukora ubucurizi n’abatwara amakamyo.

Ku bijyanye n’imodoka z’ubucuruzi, kuri uyu mupaka mbere ya Covid-19, hanyuraga izigera ku 150, zirimo nibura 60 z’amakamyo manini.

Ku rundi ruhande ariko, muri ibi bihe bya Covid-19, imodoka zinyura kuri uyu mupaka zibarirwa hagati ya 70 na 100.

Ubwo hashyirwagaho ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uyu mupaka, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga uzoroshya ubucuruzi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu na serivisi.

Ati “Kugira ngo tubashe gutanga serivisi neza ni ngombwa ko haba ibikorwaremezo byabugenewe. Urujya n’uruza rugiye kwiyongera, turifuza ko abantu batajya bamara umwanya munini bashakisha serivisi.”

Abikorera basabwe kubyaza amahirwe ibi bikorwa

Rusizi One Stop Border Post, ni umushinga uhuriweho wo kubaka umupaka ujyanye n’igihe, aho umuntu azajya awugeraho agahagarara rimwe.

Ni ukuvuga ko inzego zose zikorera ku mupaka mu bihugu byombi zizaba ziri mu nyubako imwe, aho umuntu ushaka serivisi azajya azisanga aho.

Hazaba harimo serivisi z’abinjira n’abasohoka, ibijyanye no kwishyura imisoro, serivisi za banki, kuvunjisha amafaranga n’iz’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Karere ka Rusizi, Rugamba Théophile, yabwiye IGIHE ko uyu mupaka ugiye kubakwa bawitezeho kubafasha mu buhahirane no kwihutisha serivisi.

Ati “Uyu mupaka ni igikorwa cy’iterambere kizorohereza Abanyarwanda n’Abanye-Congo kandi na serivisi twabonaga mu buryo bugoye twizeye ko bizahinduka.”

Yakomeje agira ati “Abikorerera bagenzi banjye nabasaba ko twabyaza umusaruro ayo mahirwe kugira ngo tubashe gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi niba hari ibyo tujyanayo tubijyane ku bwinshi.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko uyu mupaka wa Rusizi ya Kabiri unyuraho abantu benshi cyane ugereranyije n’indi yo muri Afurika.

Ati “Twebwe turi isoko ry’Abanye-Congo ariko nabo ni isoko ryacu. Uyu ni umwanya wo gutekereza ngo ni iki twabashyira ariko se nabo ni ibiki bafite batuzanira.”

Umuyobozi Wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere, yavuze ko uyu mupaka uhuriweho, bawitezeho byinshi birimo gufasha mu mutekano, ubucuruzi n’ibindi.

Guverineri Habitegeko n'Umuyobozi Wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere, bashyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa umupaka
Guverineri Habitegeko yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDC bashyizeho
Uyu mupaka ukunze kunyurwaho n'amakamyo n'imodoka zitwaye ibicuruzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .