Ibyihariye kuri ‘EcobankPay’, uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa na serivisi hakoreshejwe telefoni

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc, mu kurushaho guha abakiliya bayo serivisi nziza kandi zijyanye n’iterambere, yashyizeho uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye hifashishijwe telefoni, buzwi nka ‘EcobankPay’.

Ubu buryo bwo kwishyura serivisi zo mu maguriro hakoreshehwe telefoni, bufasha abakiliya ba Ecobank ndetse n’abacuruzi kurushaho gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki.

Kugira ngo umukiliya wa Ecobank atangire gukoresha iri koranabuhanga, asabwa kumanura (download) application ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije telefoni, izwi nka ‘Ecobank Mobile App’.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo application na nimero ya konti, umukiliya ahitamo ahanditse ‘EcobankPay’, akandika kode iranga umucuruzi, akemeza amafaranga, agasuzuma ibyo yemeje hanyuma akemeza n’umubare w’ibanga we, noneho igikorwa cyo kwishyura kigasozwa, akabona ubutumwa bugufi ko byakozwe.

Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi, hari n’uburyo umuntu yahitamo gutunga telefone ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code), ikagisoma [Scan], maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka, hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Mu gihe ubu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze bukoreshwa, bumaze gukemura ibibazo byabaga birimo guta no kwibwa amafaranga igihe umuntu yayagendanye mu ntoki, ndetse no kuba hakwirakwiza Covid-19 mu gihe cyo guhanahana amafaranga.

Kubera izo mpamvu, EcobankPay yakiriwe neza n’abacuruzi bo hirya no hino mu gihugu, aho biyemeje gukorana na Ecobank mu gufasha abahaha hifashishijwe ubwo buryo, dore ko nta kiguzi busaba.

Akarusho kuri Ecobankpay ni uko umutekano wayo wizewe bituma nta buriganya bushobora gukorerwaho, kuko yaba umuguzi ndetse n’umucuruzi bose bahabwa ubutumwa kuri telefone zabo bugaragaza igikorwa cyakozwe.

Mu bihugu 33 byo ku mugabane wa Afurika Ecobank ikoreramo, imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo mu buryo bwihuse, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ecobank Pay ni uburyo bwo kwishyura serivisi n'ibicuruzwa ukoresheje telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .