00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri “Bellino”, ikinyobwa cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 July 2022 saa 05:58
Yasuwe :

Ikigo Ahupa Business Network Ltd cyatangiye gucuruza ibinyobwa bidasembuye bya ‘Bellino’ bikorerwa mu ruganda rwo mu Butaliyani.

Ni nyuma y’amasezerano hagati y’iki kigo n’ikindi cyitwa Afrizen Group gisanzwe kivana ibinyobwa mu Butaliyani, kikabicuruza mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika.

Bellino ni ikinyobwa kidasembuye gifite umwihariko wo kuba mu muco w’Abataliyani kuko cyatangiye gukorwa muri za 1948. Gikoze mu ruvange rwa ‘Champagne’ y’Abataliyani yitwa ‘Moscato’ n’imbuto zirimo izitwa ‘Peach’ zijya kumera nka Pomme.

Ipfunyitse mu icupa rya ‘Champagne’, ikaba ikoreshwa mu birori bitandukanye haba mu bukwe ariko yo ikaba ifite umwihariko w’uko uyinywa ugashira inyota kandi nta ‘alcohol’ ibamo.

Undi mwihariko wayo ni uko iki kinyobwa cya Bellino gikoranye imbuto, bituma ku bantu babujijwe na muganga kunywa amasukari bagirwa inama yo kukinywa kuko kinafite ikirango cya ‘Vegan Certification’.

Umuyobozi wa Afrizen Group, Ngayaboshya Emmanuel, yavuze ko iki kinyobwa ari cyiza ku buzima bw’abantu ari na yo mpamvu ashishikariza abantu kukinywa no kugikoresha mu birori byabo bitandukanye.
Ati “Ntabwo ari ikinyobwa cy’umuhango gusa, ahubwo ni icyo unywa ugashira inyota. Ikindi abantu batanywa inzoga wasangaga bibagora kubona icyo kunywa nk’iki kiyubashe.”

Avuga ko ugereranyije n’ibindi binyobwa biri ku isoko, Bellino yiyubashye kandi ikaba ihendutse kuko icupa rinini ryayo rigura hagati y’ibihumbi 25 Frw na 30Frw.

Umuyobozi wa Ahupa Business Network Ltd, Ahmed Pacifique, yabwiye IGIHE ko bishimiye gufatanya na Afrizen Group mu kugeza Bellino ku Banyarwanda by’umwihariko abatanywa inzoga bagorwaga no kubona ikinyobwa kibamara inyota.

Ati “Impamvu twahisemo kugeza ku Banyarwanda iki kinyobwa cya Bellino ni ubwiza bwacyo. Navuga ko ari ikinyobwa cyiza cy’abasirimu ariko kitabujije ko buri muntu wese yacyisangamo kuko ntigihenze kandi gikoranye umwimerere.”

Yavuze ko ubusanzwe abantu bari barabuze aho bakura iki kinyobwa ubu bagiye kukibona kubera ko kiboneka muri Ahupa Store n’ahandi muri za Supermarket na hotel zitandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse hari na gahunda yo kuyigeza mu gihugu hose.

Bamwe mu banyoye kuri Bellino batangaje ko ari ikinyobwa cyiza ndetse by’umwihariko gikoranye umwimerere w’imbuto.

Uwitwa Mutabaruka Moussa yagize ati “Ni ikinyobwa kitarimo alcohol, ba bantu bajyaga babura uko bicarana n’abandi batinya ko baza gusinda, nabakangurira kunywa Bellino. Bamwe bajyaga basinda, igihe ubyutse mu gitondo, Bellino iragufasha kugira ngo usubire mu buzima busanzwe.”

Mugisha Obed yagize ati “Ubusanzwe nanywaga Fanta ariko nkaba ntarenza ebyiri kubera ubwoba bw’amasukari ariko Bellino niyo nsigaye nywa kandi yo wanywa izo ushaka ntugire ikibazo.”

Ahupa Business Network Ltd yasinyanye amasezerano na Afrizen Group
Umuyobozi wa Afrizen Group, Ngayaboshya Emmanuel, asukira icyo kunywa Umuyobozi wa Ahupa Business Network Ltd, Ahmed Pacifique
Ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku masezerano yo kugeza Bellino ku Banyarwanda
Ni icyo kunywa kidasembuye kandi kitabamo amasukari menshi
Bellino iba mu macupa ameze nk'ashyirwamo Champagne
Mugisha Obed yavuze imyato Bellino ikungahaye ku mbuto
Mutabaruka Moussa avuga ko Bellino ari amahitamo meza ku batanywa agasembuye

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .