Ibyavuye mu biganiro byahuje ba guverineri ku gufungura umupaka wa Rubavu na Goma

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse na mugenzi we wa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Carly Kasivita, baganiriye ku buryo bwo kunoza imikoresherezwe y’umupaka wa Rubavu mu buhahirane hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranyi yarafunzwe kereka ku bwikorezi bw’ibiribwa n’Abanyarwanda bataha mu gihugu, na bo bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahabugenewe.

Intara y’Iburengerazuba iri mu bice byagiye bigira umwihariko ku bijyanye na COVID-19 kuko hari igihe ingendo zo kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu two muri iyo ntara zahagaritswe kubera umubare munini w’abantu banduraga muri iyo minsi.

Inzego zitandukanye za Leta zakunze gusobanura ko ingamba zakomeje gukazwa muri utu turere mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19, dore ko ari uturere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho icyo cyorezo cyagiye kigaragaza ubukana.

Guverineri Munyantwari Alphonse yabwiye IGIHE ko ibiganiro yagiranye na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku wa 2 Ugushyingo 2020, hibanzwe ku buryo ubuhahirane bwakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yavuze ko nubwo ubuhahirane bwari buhari, abacuruzi bato ngo bari baragize imbogamizi zo kwambutsa ibicuruzwa byabo kuko abacuruzi banini ari bo bari bemerewe kwambutsa ibicuruzwa gusa.

Guverineri Munyantwari yavuze ko abacuruzi bato bazajya bibumbira hamwe bambutse ibicuruzwa byabo icyarimwe bitabasabye ko buri wese yambuka umupaka.

Ati “Twaganiriye ku bijyanye n’uburyo twafatanya kurwanya COVID-19, muri uko kubiganira, hagaragaramo n’ubundi ko nubwo ku ruhande rwacu umupaka ugifunze ubuzima bw’abaturage cyane cyane guhahirana twakomeza kubishyigikira twese.’’

“N’uyu munsi barahahirana ariko uburyo twafashe ni bwa bundi bwo gushyira ibintu hamwe bikagenda ari byinshi, ariko twumvikanye ko twakomeza gufasha n’abacuruzi bato kugira ngo bambutse ibintu ariko bigiye mu buryo bwo gushyira hamwe mu makoperative ku buryo batagenda umwe umwe.’’

Yavuze kandi ko bumvikanye ko abarwayi bakoroherezwa kwivuza ku mpande zombi, ndetse abanyeshuri bakemererwa kwiga mu Rwanda ariko bagasabwa kuhaguma cyangwa se Abanyarwanda bakajya kwiga muri RDC ariko na bo bakiga babayo.

Ibi kandi biranareba abantu bakora akazi gatandukanye mu Rwanda cyangwa Abanyarwanda bakorera muri Congo kuko na bo bazajya baguma mu gihugu bakoreramo kugira ngo hirindwe ibyago byo kwandura no gukwirakwiza COVID-19.

Ba guverineri b’impande zombi kandi ngo bemeranyije ubufatanye mu kubuza abantu bashobora kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe.

Guverineri Munyantwari yavuze ko ku mupaka ingamba zose zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa. Abashoferi bambutsa ibicuruzwa ngo bamara kubyambutsa bagacumbika ahantu habugenewe aho guhita basubira mu ngo zabo kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe baba bagize ibyago byo kwandura.

Yatangaje ko ibi bidakwiye kwitiranywa no gufungura umupaka kuko ngo nubwo ibyo byose byaganiriweho, umupaka wo uracyafunze.

Kuva Coronavirus yagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze kwica abantu 308 mu gihe hamaze kwandura abantu 11395.

Mu Rwanda ho hamaze kuboneka abantu 5155 banduye mu bipimo 560 287, abagera ku 4922 barayikize mu gihe 198 bakitabwaho n’abaganga na ho 35 bitabye Imana.

Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, yaganiriye na mugenzi we w'u Rwanda ku buhahirane bw'impande zombi
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yatangaje ko umupaka ugifunze ariko habayeho ibiganiro byo koroshya imihahiranire ku mpande zombi
Umupaka wa Rubavu uri mu inyurwaho n’abantu benshi bakora ingendo zihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .