00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Basobanuriwe amahirwe y’ikigega nzahurabukungu ku mishinga yahombejwe na Covid-19

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 01:42
Yasuwe :

Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) yatangirije mu Ntara y’Iburasirazuba ubukangurambaga bugamije gufasha abashoramari bafite imishinga mito n’iminini ibyara inyungu yagizweho ingaruka na Covid-19, kuzahuka, basobanurirwa imikorere n’uburyo bagana BRD ikabatera inkunga binyuze mu kigega nzahurabukungu kizwi nka ‘Hatana’

Hatana ni umushinga w’imyaka itanu uzafasha kugabanya ibihombo by’ubucuruzi, kuzamura byihuse umusaruro w’imbere mu gihugu no kongera ubudahangarwa bw’ubukungu ku bibazo bituruka ku ngaruka za Covid-19.

BRD ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) yagiranye ibiganiro n’abashoramari n’abikorera batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Kane, 2022 bigamije kumenyekanisha iki ikigega cyashyiriweho gufasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Rwamagana mu mushinga witezweho kuzibanda cyane cyane ku bikorwa byo kugabanya icyuho kiri mu bucuruzi, gutuma ishoramari ry’ibyoherezwa mu mahanga ryiyongera no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Umukozi mu ishami rishinzwe ishoramari muri BRD, Kayonde Richard yavuze ko igikorwa batangirije muri aka karere kizanakomeza no mu tundi turere.

Yagize ati “Kuva muri 2019 u Rwanda rwahuye na Covid-19 bituma ubukungu buzahara, niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yatekereje ko ubukungu bwazahurwa binyuze mu kigega cyitwa ‘Hatana’. Turashaka guhura n’abantu bose kugira ngo bamenye ko iki kigega cyabagenewe bongere gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko amafaranga yo muri Hatana atangwa mu buryo bubiri butandukanye harimo ajyanye no gukoresha mu bucuruzi ndetse n’akoreshwa mu ishoramari.

Ati “Dufite amafaranga azashorwa mu bucuruzi ku bantu bagizweho ingaruka na Covid-19 cyane ku mishinga mito aya nyuma tubaha ni Miliyoni 300 ku nyungu 8% ariko bigashimangirwa n’igabanuka ku musaruro w’ubucuruzi wabo ku rugero rwa 20% ugerenanije na mbere”

Umuyobozi w’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko ibyo baganirijwe ari ingirakamaro ku buryo babishyize hamwe byazabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Turashima BRD kuba buri munsi izirikana abikorera. Iyi gahunda yo gufasha abagizweho n’ingaruka na Covid-19 twizeye ko guhera ubu bagiye guhatana n kugira ngo bakomeze kwiteza imbere binyuze muri kino kigega.”

Imwe mu mishinga ihabwa inguzanyo muri iki kigega harimo itunganya umusaruro uva ku buhinzi, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi, ubudozi n’ibindi.

Uwamahoro Brigitte ufite umushinga ukora inkweto n’imyenda mu Karere ka Ngoma yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyabagizeho ingaruka, gusa ngo bizeye ubufasha bwa BRD.

Ati “Covid-19 yaraduhombeje ku buryo nahombye ibihumbi 800 Frw ariko batubwiye ko ushobora no kumara umwaka utishyura. Byatumye ngiye kuyafata nkayakoresha, kuko twabonye afite inyungu nkeya ugeranyije n’andi ma banki.”

Hashize amezi atandatu Guverinoma y’u Rwanda itangije icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu (ERF2) kigamije gushyigikira ibikorwa by’ubukungu n’imishinga byazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Hongewemo miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda, agahabwa abafite imishinga yujuje ibisabwa birimo kuba baragize igihombo cya 20% cyatewe na Covid-19. Ni amafaranga yishyurwa ku nyungu ya 8 %, agatangwa binyuze muri banki nka NCBA, Banki y’Abaturage (BPR), RIM, Banki ya Kigali (BK) na I&M Bank.

Andi makuru kuri iki kigega aboneka kuri hatana.brd.rw.

Abikorera babanje gusobanurirwa amahirwe yo kuzahura ishoramari ryabo ryazahajwe na Covid-19
Abikorera bafite imishinga yazahajwe na Covid-19 bari gufashwa na BRD binyuze mu bukangurambag ku kigega cyayo cyitwa 'HATANA ERF2'
Abanyenganda nabo bagaragaje ingaruka batewe n'icyorezo cya Covid-19
Habajijwe ibibazo bitandukanye
Ushinzwe abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko ibyo baganirijwe ari ingirakamaro ku buryo babishyize mu bikorwa byazabafasha kwiteza imbere
Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n'abafite ibigo binini n'ibito
Umukozi mu ishami rishinzwe ishoramari muri BRD, Kayonde Richard yavuze ko ubu bukangurambaga buzagera no mu zindi ntara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .