Ibi biryo byahagaritswe bitewe no kuba Komisiyo y’Umuryango w’Ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), iheruka kuburira ababirya ko harimo uburozi.
Byari byavuye ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa mu Misiri cyakoze isuzuma gisanga urusenda, inkoko n’imboga bya Indomie birimo uburozi bukomeye ku mubiri w’umuntu bwa "Aflatoxin", n’imiti iterwa ibihingwa yitwa ’Pesticide’ bishobora kugira ingaruka ku bantu.
Ibi bishobora guteza ibyago umubiri w’umuntu kuko uko ‘aflatoxins’ igenda iba nyinshi byongera ku rugero rwo hejuru ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima, byangiza bikomeye umwijima.
FDA imaze kubona iri suzuma, yakoze igenzura ryayo isanga ibiribwa byo muri ubu bwoko biri ku isoko ry’u Rwanda ari ibikomoka muri Kenya, mu gihe hakiri gukorwa igenzurwa ngo harebwe ko byujuje ubuziranenge yabaye ihagaritse ibyo mu bwoko bwa lndomie’s Chicken Flavour.
FDA yasabye abatumiza mu mahanga, abaranguza n’ abacuruza hose ibiribwa kuba bahagaritse kubicuruza bikaba bishyizwe mu kato mu gihe hagikorwa isuzuma ndetse n’ababirya bakaba babiretse.
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko hagiye gukorwa isuzuma muri Laboratoire ibyavuyemo bikazatangazwa vuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!