Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 1,9% muri Nyakanga 2019

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kanama 2019 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 1,9% mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2019, ugereranyije na Nyakanga 2018.

Imibare yatangajwe igaragaza ko habayeho izamuka rigaragara, kuko ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda muri Kamena 2019 ryari ku kigereranyo kingana na 0,9%.

NISR yagize iti "Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,9% mu kwezi kwa Nyakanga ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 6,8%, ibiciro by’ibyambarwa byazamutseho 6,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,5%."

Iyo ugereranyije Nyakanga 2019 na Nyakanga 2018, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,6%. Wagereranya Nyakanga 2019 na Kamena 2019, ibiciro ntibyahindutse.

Naho ibiciro mu byaro, muri Nyakanga 2019, ibiciro byiyongereyeho 1,3% ugereranyije na Nyakanga 2018. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Kamena 2019 ryari ku kigereranyo kingana na 0,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,3% mu kwezi kwa Nyakanga ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,4%, ibiciro by’ibyambarwa byazamutseho 7,4% n’ibiciro by’amazu, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,7%.

Iyo ugereranyije Nyakanga 2019 na Kamena 2019, usanga ibiciro byaragabanutseho 0,2%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,6%.

Ibiciro ku masoko byazamutseho 1.3% muri Nyakanga 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza