00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku isoko byazamutseho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 April 2022 saa 04:00
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.

Iki kigo ariko cyatangaje ko ugereranyije Werurwe na Gashyantare 2022, ibiciro byazamutseho 5.8 ku ijana.

Ni ibiciro biba byabaruwe ku masoko yo hirya no hino mu gihugu.

NISR yakomeje iti "Muri Werurwe 2022 ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 10.2 ku ijana, ibiciro by’inzu amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 8.1 ku ijana, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3.8 ku ijana n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 14.7 ku ijana."

Iyo ugereranyije Werurwe 2022 na Werurwe 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 7.6 ku ijana.

Wagereranya Werurwe 2022 na Gashyantare 2022, ibiciro byiyongereyeho 3.1 ku ijana.

Ni mu gihe mu byaro, muri Werurwe 2022 ibiciro byiyongereyeho 4.3 ku ijana ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro muri Gashyantare 2022 byari byiyongereyeho 3.1 ku ijana.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Werurwe ni ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 17.2 ku ijana.

Ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 15.8 ku ijana, naho ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 10.1ku ijana.

Iyo ugereranyije Werurwe 2022 na Gashyantare 2022 ibiciro byiyongereyeho 2.6 ku ijana.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3.9 ku ijana n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.5 ku ijana.

Ibiciro bya gaz biri mu bikomeje kuzamuka cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .