Ibiciro ku isoko byazamutseho 6.9 ku ijana mu Ugushyingo kubera ibiribwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku masoko mu kwezi gushize byazamutseho 6.9 ku ijana, bivuye kuri 4.4 ku ijana yabarurwaga mu Ukwakira 2019.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri bigaragara ko mu Ugushyingo 2019, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16.2 ku ijana ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, na 3.7 ku ijana ugereranyije n’ukwezi kwabanje.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibare ijyanye n’ubukungu muri NISR, Mwizerwa Jean Claude, yabwiye IGIHE ko iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibigori, ibishyimbo n’inyama, kandi ari ibiribwa bikoreshwa cyane mu Rwanda.

Yakomeje ati “Ariko muri rusange muzi ko muri aya mezi ibintu biba byarahinzwe biba bitangiye gushira mu ngo, ibyo tweza mu gihugu muri iki gihe biba byarabaye bikeya, nicyo gituma ibiciro by’ibintu duhinga mu Rwanda birazamuka cyane.”

Mwizerwa yavuze ko iri zamuka ritahuzwa n’ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Uganda nk’uko bamwe babivuga, kuko urebye nk’ibishyimbo bihenze cyane muri iyi minsi, bitatumizwaga mu mahanga.

Yakomeje ati “Mu Rwanda dutunzwe n’ibishyimbo byera mu Rwanda, kubihuza rero akenshi ni ukuba umuntu yihuse cyangwa kuba uziko ikintu runaka gihari wabona ikindi ugahita ubihuza, ariko ntabwo ari byo kuko nk’ibishyimbo bikoreshwa mu Rwanda, ahubwo twajyaga dusagurira amasoko nk’aya Congo.”

“Ikindi ni uko iyo urebye no muri aka karere, usanga ibiciro ku bintu bimwe na bimwe birimo birazamuka, bivuze ko ari ikibazo kiri mu karere kose, kuko nk’iyo urebye ibigori usanga hose birimo bizamuka ku biciro, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda gusa.”

NISR igaragaza ko ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi, mu Ugushyingo 2019 byazamutseho 17.2 ku ijana ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, bizamukaho 9.9 ku ijana ugereranyije n’ukwezi kwabanje. Naho ibijyanye n’imyenda n’inkweto byazamutseho 8.3 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize na 0.5% ugereranyije n’ukwezi gushize.

NISR ikomeza igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byazamutseho 7.5 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize, na 2.3 ku ijana ugereranyije n’ukwezi gushize, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 4.9 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize na 0.7 ugereranyije n’ukwezi gushize.

Naho ibiciro by’ibicuruzwa by’umwimerere (fresh products) bihingwa mu gihugu nk’ibishyimbo, imboga n’ibindi, byazamutseho 25.3 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize na 6.7 ugereranyije n’ukwezi gushize.

Mwizerwa avuga ko iri zamuka ari ikibazo, kuko ubusanzwe intego ari uko ibiciro bitakabaye bizamuka ngo birenge 5%.

Ati "Igihe cyose byarenze 5% biba ari ikibazo, ariko iyo biri munsi biba biri mu gipimo gisanzwe, ariko nanone ntiwabigumisha hamwe, ntibyanaguma bimanuka gusa. Icyo gihe rero twe dushyira imibare hanze, ariko hari izindi nzego zishinzwe gufata ibyemezo, zikayishingiraho zigafata ibyemezo bikwiye."

NISR kandi igaragaza ko ibiciro by’ibijyanye n’ingufu byo byazamutseho 1.6 ku ijana ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize na 2 ku ijana ugereranyije n’ukwezi gushize.

Ibishyimbo ni kimwe mu byatumye ibiciro bizamuka cyane ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza