Ibiciro bihabwa abahinzi b’ikawa mu Rwanda byazamuwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu igiciro fatizo cy’ikawa y’ibitumbwe gihabwa umuhinzi ari 216 Frw ku kilo, avuye ku 190 Frw yashyizweho mu Ukwakira 2019.

Ni umwanzuro NAEB yatangaje ko washingiwe ku myanzuro y’inama yagiranye n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bw’ikawa.

Yagize iti “Igiciro fatizo cy’ikawa y’ibitumbwe gihabwa umuhinzi ni amafaranga y’u Rwanda 216 ku kilo, naho igiciro cya kawa ireremba ni amafaranga 100 Frw ku kilo.”

Ikawa ireremba ni iba idafite ireme rihagije, ku buryo nk’iyo barimo kuyironga mu mazi yo ihita ijya hejuru kubera uburemere buke ifite.

NAEB yanavuze ko “bitemewe gusubiza umuhinzi kawa ireremba cyangwa yatoranyijwe hagamijwe kuvangura ikawa nziza n’izifite ubusembwa. Uruganda cyangwa abahagarariye amakusanyirizo bagurira abahinzi barasabwa kugena uko izo kawa zizajya zitunganywa ukwazo.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri NAEB, Ntwari Pie, yavuze ko kuzamura igiciro cy’ikawa gihabwa umuhinzi byaturutse “ku izamuka ry’igiciro ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ivunjisha ry’idolari. Ibiciro ku isoko mpuzamahanga byazamutse 9% ugereranije n’umwaka ushize. ”

Ibyo ngo byagombaga gutuma n’amafaranga agenerwa umuhinzi azamuka.

Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byinshiza amadevize menshi, aho hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2019, u Rwanda rwabonye umusaruro wa toni 15.086.067 z’ikawa, rwohereza mu mahanga toni 15.423.539 Injije miliyoni $ 49.5. Mu ikawa yoherejwe mu mahanga hariho n’iyari yasigaye mu bubiko mu mwaka wabanje.

Mu mwaka wabanje hoherejwe mu mahanga toni 13.678.234 z’ikawa, zinjirirza igihugu miliyoni $48.5.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu igihugu gifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .