Hyundai Rwanda yashyize ku isoko ubwoko bushya bw’amakamyo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Hyundai-Rwanda Ltd, Ishami ry’Uruganda rwa Hyundai Motors rukorera imodoka muri Koreya y’Epfo, ryazanye ku isoko ry’u Rwanda amakamyo yo mu bwoko bwa Hyundai HD78 afite umwihariko wo kuba yazamuka imisozi yo mu Rwanda.

Iki kigo cyazanye ubu bwoko bw’imodoka mu gihe imodoka zacyo zikomeje gukunda ku isoko ry’u Rwanda.

Ubwoko bw’imodoka ziri mu zikunzwe cyane zirimo iza Santafe, Tucson na Creta 2019 n’izindi nyinshi.

Hyundai HD78 yagejejwe ku isoko ry’u Rwanda, ni ikamyo nziza ishobora kugenda mu misozi yo mu Rwanda kuko ishobora kwihuta kandi ipakiye ibintu biremereye bya toni zirenga eshanu.

Ubuyobozi bwa Hyundai-Rwanda Ltd butangaza ko imodoka zo mu bwoko bwa HD 65, 72, 78 busanzwe bukunzwe mu Rwanda. Izo kamyo nshya rero zashyizwe kuri poromosiyo mu gikorwa cyo korohereza sosiyete z’ubwikorezi.

Hyundai kandi inafite umwihariko ku isoko kuko abaguze imodoka zayo bahabwa amahirwe yo kuzisuzumisha, kureba ibibazo zifite no kubitangaho ubujyanama.

Kuri ubu abantu bose bafite imodoka za Hyundai bongeye gushyirirwaho uburyo bwo kuzajijyana mu igaraji yayo hagasuzumwa ibibazo byose zifite kandi bigakorwa ku buntu mu gikorwa kizwi nka ‘Car Free Check Up.’

Iyi gahunda izamara ibyumweru bibiri, iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019, imodoka zizajya zisuzumirwa ahitwa kuri Avenue des Poids Lourds hafi ya Kigali Car Wash ku Kimihurura.

Kwakira izo modoka mu igaraje rya Hyundai-Rwanda Ltd riherereye ahazwi nka Car Wash, bizajya bitangira saa Mbili za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Imodoka zose zaba inshya n’izimaze igihe zizajya zakirwa zisuzumwe nta kiguzi gitanzwe.

Ubuyobozi bwa Hyundai-Rwanda Ltd buvuga ko abazaba bafite imodoka zikeneye gusimburizwa ibyuma (Spare parts) bazagirwa inama z’ibyiza bagura binogeye.

Hyundai Motors ifite icyicaro mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo. Iyi sosiyete yashinzwe mu 1967, iri ku mwanya wa gatatu mu gukora imodoka nyinshi ku Isi, aho ifite ubushobozi bwo gutanga imodoka miliyoni 1.6. Ifite abakozi barenga 75,000 ku Isi mu gihe imodoka zayo zigurishwa mu bihugu 193.

Ikamyo nshya ya Hyundai ifite ubushobozi bwo kwikorera ibintu bingana na toni eshanu
Imiterere y'imbere mu ikamyo ya Hyundai HD78
Amakamyo mashya ya Hyundai afite ubushobozi bwihariye mu kuzamuka imisozi miremire
Imodoka za Tucson ziri mu zigezweho kandi zikunzwe na benshi mu mwaka wa 2019
Imodoka zo mu bwoko bwa Creta 2019 ziri mu zikunzwe n'abasobanukiwe ibijyanye n'imodoka
Imodoka zo mu bwoko bwa Santafe nazo ziri mu zakunzwe ku isoko mpuzamahanga n'iry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .