Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo ku wa 24 Ukuboza 2020 risaba abantu bose ari abatunganya, abacuruza, abakura n’abohereza mu mahanga ibicuruzwa birimo ibiribwa bitandukanye, ibinyobwa, ndetse n’itabi, ko igihe cyo kwandikisha ibyo bicuruzwa cyongereye bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Kwandikisha ibyo bicuruzwa byagombaga kurangira kuwa 31 Ukuboza 2020, ariko Rwanda FDA yatangaje ko byimuriwe ku matariki yo mu mwaka utaha wa 2021.
Itariki ntarengwa yo kwandikisha no gusabira uburenganzira inganda zitunganya ibiribwa zitariyandikisha ni 31 Mutarama 2021, mu gihe itariki ntarengwa yo kwandikisha ibyo bicuruzwa ku babikora, ababicuruza mu gihugu cyangwa ababyohereza hanze ari kuya 28 Gashyantare 2021.
Rwanda FDA yatangaje ko kuva ku wa 31 Werurwe 2021, uruganda ruzaba rutariyandikishije ndetse n’igicuruzwa kizaba kitanditse, bizafatwa nk’ibitemewe n’amategeko bikazaba bitemerewe gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!