Cameroon yohereje mu Bufaransa Hategekimana uregwa ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Werurwe 2019 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Philippe Hategekimana wamenyekanye ku izina rya Biguma ariko wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa akitwa Philippe Manier, yoherejwe mu Bufaransa nyuma y’igihe afungiwe muri Cameroon, ku mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe n’umucamanza ukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu rukiko rwa Paris.

Ku wa 15 Gashyantare nibwo urukiko rwo muri Cameroon rwemeje ko Hategekimana aba afiunzwe by’abateganyo. Yatangiye gukorwaho iperereza n’ubucamanza bw’u Bufaransa mu 2015, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR, riyoborwa na Alain Gauthier.

CPCR ni nayo yatangaje ko Hategekimana yoherejwe mu Bufaransa.

Uyu wari umupolisi ufite ipeti rya adjudant-chef muri Nyanza, akekwaho kuba "yarateguye akanitabira ibitero byinshi muri Mata 1994, birimo n’icyishe uwari burugumesitiri w’umututsi n’ubundi bwicanyi bukomeye bwakorewe mu yari perefegitura ya Butare."

Uyu mugabo wari utuye mu gace ka Mordelles yagiye muri Cameroon muri Werurwe 2018 bikekwa ko ahunga ubutabera, muri Mata atabwa muri yombi na Polisi ya Cameroon ndetse u Bufaransa busaba ko yoherezwa ngo aburanishwe ku byaha akekwaho.

Philippe Hategekimana yahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside, ahindurwa umufaransa ndetse atura mu gace ka Rennes. Ashinjwa uruhare muri Jenoside ku musozi wa Nyamure waguyeho inzirakarengane nyinshi kimwe no ku wa Nyamugari ahari hahungiye abatutsi hafi 300.

Abaye uwa kabiri mu banyarwanda bagiye gutangira kuburanishwa mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside barimo hamwe na Thomas Ntabadahiga ufunzwe guhera muri Kanama 2018.

Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza