Hatangijwe uburyo bwo gushyira amafaranga kuri Tap & Go hakoreshejwe Mobile Money

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Werurwe 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Isosiyete y’Itumanaho irambye mu Rwanda, MTN, ifatanyije na AC Group Ltd, batangije uburyo bushya bwo gushyira amafaranga ku ikarita ya Tap & Go hifashishijwe MTN Mobile Money.

Ubu buryo buzajya bukoreshwa hifashishijwe code ya *182*2*5# ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi Mukuru wa Mtn, Bart Hofker, yatangaje ko ubu buryo bugiye gukomeza gushyigira gahunda igezweho yo kutagendana amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Ac Group Ltd, Patrick Buchana, we yabwiye IGIHE ko ubu buryo babutekereje nyuma yo kubisabwa n’abakunzi babo batandukanye bakoresha amakarita batega bisi.

Ati “Icyo bivuze ni uko turi kumva ibyifuzo by’abagenzi, baragenda basaba ibintu bitandukanye natwe tukareba ibibakwiriye. Bizagenda bikomeza twongera ibyo gutanga. Nk’uko mwabibonye twatangiye na Tap & Go nyuma yaho dushyira Wifi muri bisi, ubu ikigezweho ni ugushyira amafaranga ku ikarita ukoresheje Momo.”

Ibi ni bimwe iyi kompanyi iri kugenda ikora kugira ngo yorohereze abagenzi.

Yavuze ko abari basanzwe bakora akazi ko gushyira amafaranga ku makarita nta kibazo bazahura nacyo cyo kwirukanwa ku kazi kuko hari byinshi bazakomeza kubafasha MTN, itabasha gukora.

Ati “Aba bantu bari baduhagarariye bazakomeza kuhaba kuko urabona MTN ntabwo yacuruza amakarita ikindi batanga amakuru, nta n’umwe uzava ku kazi.”

Umuyobozi Mukuru wa Mtn Bart Hofker wari uri muri iki gikorwa yavuze ko ubu buryo buje gushimangira gahunda yo gukemura ikibazo cyo kugendana amafaranga
Umuyobozi Mukuru wa Ac Group Ltd, Patrick Buchana, we yabwiye IGIHE ko ubu buryo babutekereje nyuma yo kubisabwa n’abakunzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza