Hatangijwe imurika ry’ibyakorewe muri Oman, rifungura amarembo y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Oman (Amafoto)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 1 Werurwe 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri Oman, Eng. Ahmed Bin Hassan Al Dheeb yatangaje ko Oman igiye guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu n’ishoramari hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, ihereye ku imurikagurisha ry’ibikorerwa muri icyo gihugu ryatangijwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Imurikagurisha ry’ibikorerwa muri Oman (Omani Products Exhibition: OPEX) ry’iminsi ine ryatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020 riri kubera muri Kigali Convention Centre, rizanye abamurika barenga 80 bahagarariye ibigo n’inganda bikomeye muri Oman.

Ibimurikwa birimo ibicuruzwa by’inganda zitunganya ibiribwa n’ibikomoka mu Nyanja, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibyo mu nzu, ibijyanye n’uburezi, ubukerarugendo, amavuta n’imibavu, ubukorikori n’ubugeni. Hari kandi ibijyanye na serivisi z’ubuzima, ibikoreshwa mu gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi nk’amatiyo n’insinga, ibyerekeye ikoranabuhanga, gupfunyika ibicuruzwa bitandukanye n’ibindi.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri Oman, Eng. Ahmed Bin Hassan Al Dheeb yavuze ko umubano wa Oman n’u Rwanda mu bya dipolomasi umeze neza bakaba bifuza kuzamura n’ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari ari nayo ntego y’iryo murikagurisha.

Ati “Intego ni ukuzamura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Oman, umubano mu bya Politiki umeze neza, amateka yerekana ko ukomeye cyane, ariko imikoranire mu by’ubukungu ntabwo ikomeye nkawo, turashaka gukomeza uwo mubano tugira amamurikagurisha nk’iri kugira ngo abanyarwanda bamenye ibikorerwa muri Oman cyangwa bagure ibicuruzwa. Hari n’abanya-Oman bazifuza kuzana ibicuruzwa byabo mu Rwanda.”

Ni imurikabikorwa rya mbere Oman ikoreye mu Rwanda, rikaba irya kane muri Afurika naho muri rusange ni irya 10 mu yo bakorera hanze ya Oman.

Eng. Ahmed Bin Hassan yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda bafunguye amarembo y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari.

Ati “Nibwo bwa mbere mu Rwanda ariko turizera ko dufunguye amarembo mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko u Rwanda ruzashyigikira iyo mikoranire, asaba abanyarwanda kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ati “Ndasaba abazitabira imurikagurisha kubyaza umusaruro aya mahirwe no kunoza imikoranire mu by’ubucuruzi ku rwego rwo hejuru rushoboka.”

Abaje kumurika babwiye IGIHE ko biteguye kuganira n’abanyarwanda ku mikoranire itandukanye irimo kuba bajya kurangurayo ibicuruzwa cyangwa guhagararira inganda n’ibigo byabo mu Rwanda.

Umuyobozi wa sosiyete yitwa Aljoory Boukbar ikora imibavu y’umwimerere mu bimera biboneka muri Oman cyane cyane igiti cyitwa frankincence, Muna Al Shukairi yavuze ko baje mu Rwanda kumurika ibyo bakora ariko banashaka gukorana n’abanyarwanda bakaba bahafungura iduka ricuruza iyo mibavu.

Ati “Ducururiza muri Oman ariko turi gushaka n’andi masoko hanze nko kuba twaribona mu Rwanda no mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi.”

Nyuma y’amasaha make imurikagurisha rifunguwe, Umuyobozi w’uruganda rukora insinga z’amashanyarazi muri Oman (National Cable Factory LLC) Ali Mohd Masahli yabwiye IGIHE hari abari bamaze kumwereka ko bakeneye kumenya ibyo uruganda ahagarariye rukora kuburyo bizeye ko iminsi ine izarangira babonye abafatanyabikorwa.

OPEX ni gahunda yo guteza imbere ibikorerwa muri Oman binyuze mu mamurikabikorwa atandukanye. Yatangiye mu 2012 itangirijwe i Riyadh muri Arabie Saoudite ikaba yaratumye ibikorerwa muri Oman ubu byoherezwa mu bihugu birenga 140.

Imurikabikorwa ryatangijwe kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020 rizajya ritangira kuva saa tanu z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba buri munsi kugeza ku itariki 3 Werurwe 2020 rizasoreswaho.

Minisitiri Soraya n'Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri Oman, Eng. Ahmed Bin bafungura imurikagurisha ku mugaragaro
Hari inganda zikora amasahani
Minisitiri w'Ubucuruzi (iburyo), Hakuziyaremye Soraya aganira n'abitabiriye umunsi wa mbere w'imurikagurisha ry'ibyakorewe muri Oman
Abayobozi batandukanye basuye ahari kwerekanirwa ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa muri Oman
Abakora chocolat n'ibindi biryoherera bikorerwa muri Oman baje kubyereka abanyarwanda
Abasura ibikorwa bagana ahari ibyo bashaka bagasobanurirwa kuburyo bwimbitse
Gupfunyika ni kimwe mu bigora inganda nto n'iziciriritse abanya-Oman bashobora gufatanyamo n'abanyarwanda bikoroshya ubucuruzi n'ishoramari
Abakora amavuta y'umwimerere bitabiriye iri murikagurisha
Ikawa ikorerwa muri Oman
Inganda zitunganya ibiribwa bitandukanye zitabiriye imurikabikorwa
Minisitiri Hakuziyaremye Soraya yasuye ibikorwa bitandukanye by'inganda zaje kumurika ibyo zikora mu Rwanda
Mu rwego rw'uburezi naho hari Kaminuza zo muri Oman zishaka gukorana n'izo mu Rwanda
Sosiyete ya Mushrif yaje kumurika ikoranabuhanga rifasha ababyeyi kumenya uko abana babo bameze mu modoka zibajyana ku ishuri
Mushrif, sosiyete ikora ikoranabuhanga rifasha ibigo by'amashuri n'ababyeyi kumenya aho bari n'uko bamerewe mu modoka zibajyana zikanabavana ku ishuri
OmanTech rumwe mu nganda zikora amatiyo rwitabiriye imurikagurisha
Uruganda rw'igihugu cya Oman rukora insinga z'amashanyarazi rwitabiriye

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .