00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harifuzwa ko imurikagurisha ry’u Rwanda riba mu akomeye muri Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 August 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwatangaje ko mu myaka itatu iri imbere, Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi [EXPO], rizaba riri mu akomeye muri Afurika ndetse no ku rwego Mpuzamahanga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022, ubwo hasozwaga Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’ubucuruzi ryaberaga i Kigali. Ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo basaga 500 baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Urwego rw’Abikorera mu Rwanda rugaragaza ko ari umubare munini wabonetse nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigenje make bigatuma ibikorwa byo guhurira hamwe kw’abantu benshi bisubukurwa.

Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yabwiye itangazamakuru ko kuba imurikagurisha Mpuzamahanga rigiye kwimurwa aho ryakoreraga rikajyanwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, biri mu rwego rwo kugira ahantu hagari kandi hakira abantu benshi.

Ni umushinga biteganyijwe ko nibura mu myaka itatu iri imbere rizaba ryatangiye kubera i Gahanga aho rigomba kuzaba riri mu ya mbere akomeye muri Afurika.

Ati “Abantu baza mu imurikagurisha ry’u Rwanda ni benshi ku buryo hari n’abo tudahamagara bitewe n’uko ahantu dukorera ari hato.”

Yakomeje ati “Nkuko twababwiye ko tugiye kwagura aho gukorera turifuza ko nibura mu myaka itatu iri imbere tuzaba twamaze kwagura. Icyo gihe tuzaba turi ku rwego rwa Expo zimwe zikomeye muri Afurika cyangwa wayigereranya n’izindi zikomeye ku Isi.”

Bafakulera yatangaje ko mu myaka 25 imurikagurisha ritangiye ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda bigendanye ahanini no guha abacuruzi urubuga rwo kumurikira amahanga ibikorerwa mu Rwanda.

Yagaragaje ko kuri iyi nshuro Expo 2022 yitabiriwe ku rwego rwo hejuru kuko uretse abamurikaga n’abagana Expo umunsi ku wundi hari ubwo bahagarikaga imodoka kwinjira kubera gukorera ahantu hato.

Ati “Ishusho bisize ni uko abantu bayitabiriye mu buryo budasanzwe, hari aho twafungaga imodoka kugira ngo zidakomeza kwinjira. Nibura ku munsi hinjiraga abantu bari hagati y’ibihumbi umunani na 15 bagiye gusura ibimurikwa.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yavuze ko imurikagurisha rigira umumaro ukomeye mu kwerekana ibikorerwa mu Rwanda kandi ryazamuye ishusho ya Made in Rwanda.

Ati “Ni ikintu gikomeye cyane kuko mu myaka 25 ishize biragaragara ko hari byinshi byagezweho kandi Made in Rwanda yagize agaciro yaba mu buhinzi, ubukorikori n’ibindi bitandukanye.”

Dr Ngabitsinze yagaragaje ko bifuza gufatanya n’Urwego rw’Abikorera muri gahunda yo kwagura aho imurikagurisha rizajya ribera kugira ngo bigerweho mu gihe cya vuba n’imigendekere yaryo ikomeze kurushaho kugenda neza.

Ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’uyu mwaka kandi hashimiwe ibigo bitandukanye byagiye bigira uruhare mu migendekere yaryo birimo MTN Rwanda, Bralirwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB.

PSF kandi yashimiye bamwe mu bamurikaga ibikorwa byabo bitwaye neza ndetse n’ab’umwaka ushize kuko batabashije gushimirwa kubera Covid-19 ari bo AMEKI Color Ltd, SULFO Rwanda, I&M Bank, Banki ya Kigali, DELFORK Enterprise na Candela Group.

Ibihembo byatanzwe ku bigo byitwaye neza
Polisi y'u Rwanda na yo yashimiwe
MTN Rwanda yashimiwe uruhare rwayo mu gutera inkunga imurikagurisha ry'u Rwanda
Igikorwa cyo gusoza imurikagurisha rya 2022 cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abakozi ba MTN Rwanda nyuma yo gushyikirizwa ishimwe iki kigo cyagenewe
Abikorera basabwe gushyira imbaraga mu bikorerwa mu gihugu imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .