MIC ni inyubako iherereye ahahoze hakorera Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu na serivisi za Minisiteri y’Ubuzima, mu Mujyi wa Kigali, ikaba ifite amagorofa umunani akoreramo ibikorwa bitandukanye birimo ahagenewe ‘Apartments’, ubucuruzi, amaresitora, ibiro n’ibindi bikorwa.
Umuyobozi wa Muhima Investment Company Ltd, Balinda Emmanuel, yavuze ko kugeza ubu nibura 81% by’abantu bakorera mu nyubako yose mu gihe hasigaye imyanya ingana na 19%.
Ati “Turakangurira n’abandi bantu bose, abashaka gufungura ibikorwa bishya by’ubucuruzi, bwaba ubw’imyenda cyangwa ibiro n’ibindi, kuba batugana kugira ngo tubahe ahantu heza ho gukorera.”
Ikijyanye n’ibiciro ku bashaka gukorera muri MIC, usanga hahendutse kuko nibura kuva ku bihumbi 200Frw, umuntu ahabwa ahantu heza ho gukorera kandi hisanzuye.
Ikindi cy’umwihariko ni uko Ubuyobozi bwa MIC bufasha cyane abakorera muri iyi nyubako aho bahabwa parikingi, hakaba hari Générateur zifashishwa mu gihe umuriro w’amashanyarazi ushobora kubura.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!